//

Mu murenge wa BUMBOGO, mu karere ka Gasabo kuri uyu wa gatanu  hashyinguwe mu cyubahiro imibili y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.Muri uwo muhango wabereye ku rwibutso rwa jenoside ruri mu kagari ka NKUZUZU, mu murenge wa Bumbogo, hashyinguwe imibili y’abazize jenoside yakorewe abatutsi bagera kuri 429. Ni imibili yakuwe mu mirenge ya Gikomero, Rusororo, Kinyinya, Nduba, Bumbogo, Ndera na Rutunga.Muri uyu muhango,hatanzwe ubuhamya bugaragaza uko abatutsi bishwe urw’agashinyaguro, ariko hanashimwa abagize ubutwari bwo kurokora abahigwaga.

Urugero rufatika ni urwa  KALISA Gaspard wahishe imiryango y’abaturanyi be bahigwaga muri jenoside. Yatangarije Radio Rwanda ko izo mbaraga azikesha Imana n’urugero rw’ababyeyi be, kuko yavukiye mu muryango wa gikristu.Honorable Depite Anne Marie MUSABYEMUNGU, kimwe n’abayobozi ku rwego rw’akarere ka Gasabo ndetse n’ab’umuryango IBUKA, bihanganishije abacitse ku icumu rya jenoside, babasaba gukomeza guharanira kubaho. Abaturage muri rusange bakaba bashishikarijwe kuzitabira gahunda zose z’icyunamo kizatangira mu cyumweru gitaha.
Mutangana Stiven
ORINFOR Umujyi wa Kigali


http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=155

Posté par rwandaises.com