Binyujijwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (Minaffet), Guverinoma y’u Rwanda yoherereje ubutumwa bw’akababaro bwo kwifatanya na guverinoma ndetse n’abaturage ba Pologne nyuma y’impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’umukuru w’icyo gihugu na benshi mu bari bagize guverinoma ye.
Tariki 10 Mata, indege yarimo Perezida Lech Kaczynski, umufasha we, abakuriye ingabo ndetse n’abandi bategetsi n’abanyepolitiki bakomeye muri icyo gihugu ndetse n’abayitwara bose hamwe bagera kuri 96, yakoreye impanuka mu Burusiya, aho bari bajyiye mu mihango yo kwibuka imyaka 70 yari ishize Uburusiya bwiciye ibikomerezwa bya Pologne bigera ku 22000 ahitwa Katyn.
Igice kimwe cy’ubwo butumwa kigira kiti: “Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda yamenye n’umubabaro mwinshi urupfu rwa Nyakubahwa Lech Kazynski, Perezida wa Pologne, umufasha we, Madamu Maria Kazynski ndetse n’abandi bayobozi bakomeye nyuma y’impanuka ikomeye y’indege, Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’abaturarwanda bihanganishije Guverinoma n’abaturage ba Repubulika ya Pologne kandi bifatanyije nabo muri ibi bihe byakababaro gakomeye, Imana ishobora byose yakire roho zabo mu mahoro y’iteka.”
Isi yose ikomeje kugaragaza ukwifatanya na Pologne muri ibi bihe bikomeye irimo.
Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-7-26-4041.html
Posté par rwandanews.be