http://www.orinfor.gov.rw/images/content/Abaturage%20babaz%20ibibazo.jpg

<!– /* Font Definitions */ @font-face {font-family:\ »Cambria Math\ »; panose-1:2 4 5 3 5 4 6 3 2 4; mso-font-charset:1; mso-generic-font-family:roman; mso-font-format:other; mso-font-pitch:variable; mso-font-signature:0 0 0 0 0 0;} /* Style Definitions */ p.MsoNormal, li.MsoNormal, div.MsoNormal {mso-style-unhide:no; mso-style-qformat:yes; mso-style-parent:\ »\ »; margin:0in; margin-bottom:.0001pt; mso-pagination:widow-orphan; font-size:12.0pt; font-family:\ »Times New Roman\ »,\ »serif\ »; mso-fareast-font-family:\ »Times New Roman\ »;} .MsoChpDefault {mso-style-type:export-only; mso-default-props:yes; font-size:10.0pt; mso-ansi-font-size:10.0pt; mso-bidi-font-size:10.0pt;} @page Section1 {size:8.5in 11.0in; margin:1.0in 1.25in 1.0in 1.25in; mso-header-margin:.5in; mso-footer-margin:.5in; mso-paper-source:0;} div.Section1 {page:Section1;} –>

Mu ngendo akorera mu ntara asura abaturage Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul KAGAME kuri uyu wa gatatu yari mu Karere ka Nyagatare aho yasuye abaturage b’umurenge wa RWIMIYGA n’indi mirenge iwukikije.Perezida Paul KAGAME yashimye uburyo abaturage bashyize mu bikorwa gahunda za Leta bigishijwe none ubu bakaba bafite umusaruro ushimishije haba mu buhinzi ndetse no mu bworozi.Yagaye abayobozi batafashije amakoperative kuba yakora neza amenshi akaba yararanzwe n’imikorere mibi kandi bwari bumwe mu buryo bwagirira abantu benshi akamaro asaba ko imikorere y’amakoperative yavugururwa.Abaturage b’Akarere ka Nyagatare baboneyeho kugabira Perezida wa Repubulika inka 130 mu rwego rwo kugirango azakomeze koroza abandi banyarwanda batoroye.

Perezida wa Repubulika yavuze ko mu mpamvu zatumye aza gusura abaturage bo mu Karere ka Nyagatare harimo kubashimira ibikorwa byiza bamaze kugeraho bigaragaza ko ibyo abaturage bigishijwe babishyize mu bikorwa bityo abasaba ko ibyiza bigishijwe basabwa kubikomeza. Perezida wa Repubulika yibikije ko bagomba gutura no guturana neza aho yanagarutse ku mpamvu habayeho gusaranganya ubutaka:

Ku bijyanye n’imikorere y’amakoperative Perezida wa Repubulika yagaye abayobozi batafashije amakoperative akaba amenshi muriyo yararanzwe n’imikorere mibi asaba ko imikorere y’amakoperative yavugururwa.

Uretse ibyagezweho byagaragajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare SABITI Fred yanagaragaje bimwe mu bibazo Akarere ka Nyagatare gafite birimo kubura isoko ry’amata, kuba kuva mu mwaka wa 2007 abaturage ba Nyagatare batareba Television,ikibazo cy’inyamaswa zica zikanangiriza abaturage baturiye pariki y’Akagera no kuba amashanyarazi atagera mu mirenge myinshi bikadindiza iterambere.Ku kibazo cya televiziyo abaturage batareba  Perezida wa Repubulika yavuze ko kigiye gukurikiranwa kigakemurwa naho ikibazo cy’amashanyarazi ataragera hose byanagarutsweho cyane mu bibazo by’abaturage ngo azakomeza kugenda akwirakwizwa hirya no hino.

Ibindi bibazo byabajijwe n’abaturage byibanze ku masambu aho abenshi bavuga ko bagiye bakwa amasambu yabo kubera impamvu zitandukanye ntibahabwa ahandi ho kubashumbusha ubuyobozi bw’uturere bukaba bwasabwe gukemura ibyo bibazo by’abo baturage,basabye kandi amazi kuko nayo ngo bayakeneye cyane.

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare baboneyeho kugabira Perezida wa Repubulika inka ijana na mirongo itatu kugirango azakomeze kugabira abaturage batoroye.Muri uru rugendo rwa Perezida wa Repubulika azanagirana ibiganiro n’abavuga rikijyana asure n’Akarere ka Gatsibo.

ERIC MUGWANEZA

NYAGATARE

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=485

Posté par rwandaises.com