Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2010 na 2011,biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongeraho 7.5%, ubwo mu ngego y’imari y’umwaka ushize bwari bwiyongereyeho 6%.
Ibi byatangajwe na ministre w’imari n’ingenamigambi John Rwangombwa, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu rwego rwo kugaragaza ibyavuye mw’isuzumwa ry’ibikorwa biteganyijwe mu ngego y’imari y’umwaka utaha wa 2010 na 2011.
Mu kiganiro n’abanyamakuru minisitre w’imari n’ingenamigambi John Rwangombwa afatanyije n’ihuro ry’abaterankunga batandukanye banyuza inkunga yabo mu ngengo y’imari y’u Rwanda, yavuze ko mu mwaka utaha bateganya kuzakoresha ingengo y’imari ingana na miliyari 952 z’amafaranga y’u Rwanda. Amafaranga asaga gato miliyari 185 z’amanyarwanda biteganyijwe ko azaturuka mu baterakunga, asigaye akazatangwa na Leta y’u Rwanda.
Abaterankunga batandukanye bishimiye uko u Rwanda rukoresha inkunga ruhabwa, bishingiye ahanini ku bikorwa bikubiye muri gahunda rwihaye yo kurwanya ubukene EDPRS. Ibi ngo ni nabyo bituma ubukungu bw’u Rwanda bugenda burushaho kwiyongera, nkuko bisobanurwa na ministre John Rwagombwa .
Ibikorwa biteganyijwe muri iyo ngengo y’imari, ngo bizibanda ahanini mu bice 4 aribyo ibikorwaremezo ari nabyo bitwara ingengo y’imari nini ingana na 32%, hagakurikiraho uburezi, ubuhinzi hamwe n’ubuvuzi.
Asubiza ku bijyanjye n’iyubukwa ry’ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera ministre Rwangombwa yasobanuyeko inyigo izaba yarangiye hagati muri uyu mwaka wa 2010.Ariko ngo amafaranga azakoreshwa mw’iyubakwa ryacyo ntabwo ateganyijwe mu ngengo y’imari. Kizubakwa nkuko yabisobanuye, k’ubufatanye bw’abashoramari na Leta.
Mu rwego rwo kunoza ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari, Leta n’abaterankunga batandukanye bahura 2 mu mwaka, ndetse umwaka washira bakongera guhura basuzuma ibyagezweho.
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=559
Posté par rwandaises.com