Abanyamakuru barasabwa kugira uruhare mu gukangurira Abanyarwanda kuzitabira amatora ya prezida wa Repubulika no kwirinda ibihuha ahubwo bagatangaza inkuru zifite gihamya.
Ibi ni bimwe mu byo abanyamakuru bigenga n’aba Leta basabwe na prezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Chrysologue Karangwa kuri uyu wa gatatu mu nama nyunguranabitekerezo iyo komisiyo yateguye ku myitwarire y’abanyamakuru mu bihe by’amatora no ku ruhare rwabo mu gukangurira Abanyarwanda kuzitabira amatora ya prezida wa Repubulika.
Mu biganiro abanyamakuru bahawe ku bijyanye n’imyiteguro y’amatora ya prezida wa Repubulika ateganyijwe takiki ya 9 Kanama ndetse n’imyitwarire bagomba kugira mu bihe by’amatora babwiwe ko Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangiye imyiteguro y’aya matora mu byamaze gukorwa hakaba harimo ubukangurambaga bwakozwe mu nzego zinyuranye.
Uretse ibyo ngo bashyizeho n’uburyo bwo gukorana n’itangazamakuru ryaba irya Leta ndetse n’iryigenga kugira ngo aya matora arusheho kumenyekana, bikaba binateganyijwe ko bizamanikwa ku byapa ahantu henshi.
Abanyamakuru basobanuriwe ko kwakira candidatures z’abakandida bashaka kwiyamamaza bizatangira taliki ya 24 z’uku kwezi kwa gatandatu birangire taliki ya 2 z’ukwa karindwi, taliki ya 7 z’uko kwezi akaba aribwo hazatangazwa abakandida biyamamaje.
Babwiwe ko igikorwa nyirizina cyo kwiyamamaza ku bakandida kizatangira taliki ya 20 z’ukwa karindwi kirangire taliki ya 8 z’ukwezi kwa munani.
Prezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Chrysologue Karangwa yasabye abanyamakuru baba aba Leta cyangwa abigenga nkuko bikorwa no mu bindi byiciro by’abanyarwanda kurangwa n’imyitwarire myiza mu bihe by’amatora, bo by’umwihariko nk’abafite inshingano zo guherekeza abanyarwanda mu matora kurangwa n’ukuri babaha inkuru nyazo ku bijyanye nuko amatora ategurwa n’akamaro kayo. Abanyamakuru kandi ngo mu gihe cy’amatora nyirizina bakwiye kuzaba abahamya b’ukuri birinda kuvuga ibyo batabonye cyangwa bakavuga ibitari byo kubera inyungu.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ko abanyamakuru bakwiye kuzirinda gutangaza ibyavuye mu matora igihe kitaragera kuko gutangaza uwatsinze amatora bikorwa na prezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora nkuko amategeko abiteganywa.
Ku ruhande rw’abanyamakuru ariko nabo basabye ko iyi komisiyo yazabategurira ingendo shuri kugira ngo bajye kureba uko ahandi amatora akorwa.
Ibindi byatangajwe nuko ikarita y’itora yakoreshejwe mu mwaka w’2008 ariyo izakoreswa mu matora ya prezida, abazahabwa inshya akaba ari abazaba bagiye gutora bwa mbere cyangwa abatazifite ku mpamvu zitandukanye.
Ku kibazo cy’indangamuntu abantu bose batarabona kandi ishobora kubabangamira muri aya matora hibukijwe ko indangamuntu ifatirwa aho umuntu yibarurije ariko ko umuntu yifotoreza aho ari hose quittance ahabwa akaba ariyo yerekana aho umuntu azafatira indangamuntu , abayobozi kunzego zitandukanye bakaba basabwa gukangurira abadafite indangamuntu kuzifata.
Eddynace MUTETELI
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=666
Posté par rwandaises.com