Kuri uyu wa gatanu tariki 25/6/2010, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahakanye ibyavugwaga mw’itangazamakuru ko yaba yaranze kwakira kandidatire ya Victoire Ingabire Umuhoza, ngo kubera ibyo akurikiranyweho.

Nk’uko ibiro Ntaramakuru by’u Rwamda (RNA) dukesha iyi nkuru bibivuga, umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bwana Charles Munyaneza yagize ati “ibyo si ukuri kuko kuri uyu wa gatanu twakiriye gusa kandidatire ya Jean Damascène Ntawukuriryayo uhagarariye umutwe wa politiki PSD.”

Ibyo bibaye nyuma y’aho itangazamakuru mpuzamahanga ryatangazaga ko Ingabire Victoire yangiwe kwerekana ibyangombwa bisabwa umukandida ku mwanya wa perezida wa repubulika.

Ku munsi wa kane, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ikaba yari yakiriye impapuro zisabwa zari zatanzwe n’umukandida Paul Kagame uhagarariye FPR Inkotanyi ndetse n’umukandida Prosper Higiro uhagarariye PL.

Mu kiganiro komisiyo iheruka gutanga ku myiteguro n’amatora, perezida wayo Professeur Chrysologue Karangwa yari yatangaje ko abanyarwanda bose, harimo na Ingabire Victoire bujuje ibyangombwa bafite uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya wa perezida wa repubulika. Nyamara nyuma yaho umushinjacyaha mukuru Martin Ngoga yatangaje ko Ingabire Victoire afite ibyaha bikomeye akurikiranyweho bitamwemerera kwiyamamaza.

Nk’uko RNA ikomeza ibivuga, Ingabire we akaba yaratangaje ko kugeza ubu ataragerageza kujyana impapuro zisabwa, ngo azabikora ishyaka rye niriramuka ryemewe n’amategeko. Gusa we ngo abona igihe cyatanzwe ari gito ku buryo bishobora kubangamira ishyaka rye bikaribuza kwitabira amatora. Ati “niyo mpamvu twari twasabye ko amatora yaba yigijweyo.”

Kayonga J

 

http://www.igihe.com/news-7-11-5627.html

Posté par rwandaises.com