Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa mbere tariki ya 7/06/2010 rwemeje ko Peter Erlinder umunyamategeko w’umunyamerika afungirwa muri gereza igihe cy’iminsi 30 mu gihe perereza ku byaha aregwa byo guhakana genoside no gukwiza ibihuha byangisha ubutegetsi abaturage rigikomeza . Uru rukiko rukaba rwemeje ko kujururira iki cyemezo bitagomba kurenza iminsi 5.
Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo mu cyumba cyarwo ,cyari cyakubise cyuzuye abantu bari baje kumva icyemezo gifatirwa Peter Erlinder umunyamategeko w’umunyamerika ushinjwa ibyaha byo guhakaa jenoside ndetse n’ibyo kuyipfobya.
Uyu Peter Erlinder abamwunganira bakaba bari basabye urukiko ko bamufungura by’agateganyo akaburana ari hanze kuko ngo arwaye atabasha kuba muri gereza. Ubushinjacyaha ku ruhande bwarwo bukaba bwari bwavuze ko impapuro PETER ERINDER yari yazanye mu rukiko zivuga ko arwaye  ntaho muganga yigeze yerekana ko uburwayi bwe bwaba bufitanye isano n’ifungwa rye kandi ngo no muri gereza abantu baravurwa.
Perezida w’urukiko amaze gusoma ibyaha bishinjwa Peter Erlinder n’uburyo yabyisobanuyeho we, n’abamwunganira, yemeje ko uyu Peter Erlinder afungwa by’agateganyo iminsi 30, bitewe n’ibyaha bikomeye ashinjwa bya guhakana jenoside ndetse n’inyandiko z’indi zikwirakwiza ibihuha byangisha abaturage ubutegetsi.Yemeje kandi ko kujuririra iki cyemezo bigomba gukorwa mu gihe kitarenze iminsi 5.
Uru rubanza rukaba rwari rwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo na  Victoire INGABIRE uvuga ko Peter ERINDER  Erlinder yari yaje kumwunganira mu rubanza nawe akuririkirwanweho ibyaha byo guhakana jenoside yakorewe abatutsi, kuyipfobya  ndetse no, gukorana n’umutwe wa FDLR

SAFARI Placide

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=697

Posté par rwandaises.com