Egide Kayiranga (Kamonyi-Ruhango)
KAMONYI/RUHANGO – Ubwo yageraga mu Karere ka Kamonyi muri gahunda yo kwiyamamaza, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2010, Perezida Paul Kagame watanzweho Umukandida Perezida n’Umuryango FPR-Inkotanyi kugira ngo azawuhagararire mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku itariki ya 9 Kanama uyu mwaka, yabwiye abaturage basaga ibihumbi 95.000 bo muri ako Karere baje kumushyigikira ko ntacyo barabona ku bikorwa by’iterambere, ahubwo nibamutorera indi manda ari bwo azabageza kuri byinshi.
Ageza ijambo ku mbaga y’abaturage bamugaragarizaga ko ntawundi ariwe dore ko byumvikanaga mu ndirimbo zimuvuga ibigwi, ibyanditse ku myenda bambaye, ibyapa n’ibindi yagize ati “tuzabubakira imihanda myiza igera kuri mwese, uburezi tuzabuvana ku myaka icyenda bugere kuri 12 ndetse bunarengeho.”
Paul Kagame yababwiye ko natorwa ubuhinzi buzakorwa mu buryo bwa kijyambere kandi bukoranwe ikoranabuhanga, korora bya kijyambere kandi bikababyarira inyungu ibatunga basagurira n’amasoko yaba ay’imbere mu gihugu cyangwa ayo hanze yacyo.
Ati “muzakirigita ifaranga”. Mu rwego rw’ubuzima naho ntaho muragera kuko buzatera imbere kuburyo buri hejuru y’urwego buriho ubu.
Paul Kagame yabwiye abatuye Kamonyi ko nibamutora azihatira kurinda ibitukikije kuburyo bizaruta ababyiyitirira, azihatira kandi kunoza umutekano ndetse no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda atibagiwe gukunda igihugu.
Ati “ ibikorwa byanyu nibyo bisobanura icyo mushaka naho abandi bavuga ntacyo bazi kuko ari mwe muzi icyo mushaka.”
Umukandida wa FPR-Inkotanyi yavuze ko nta muntu n’umwe ufitiye isomo Abanyarwanda kuko nta muntu ushobora kubahitiramo, ati “ Abanyarwanda n’abantu bakunda amahoro ariko badatinya urugamba ndetse banigirira icyizere, nta muntu ushobora kutuyobya kandi ntidushobora gusubira inyuma ahubwo inzira irangajwe imbere na FPR n’umukandida wayo ku ya 9 Kanama 2010 bizabe umuhanda kuko imvugo ariyo ngiro.”
Minisitiri w’Umuco na Siporo Habineza Joseph ukomoka mu Karere ka Kamonyi yabwiye abari aho ko Leta iyobowe na Kagame ifite ibanga yihariye kuko Leta zose zayibanjirije ntayigeze ishyiraho Minisitiri ukomoka muri ako Karere none ubu bakaba ari babiri muri Goverinoma, ati uretse jye hari na Minisitiri w’Ubucurizi n’Inganda Monique Nsanzabaganwa”.
Yaba Nirere Dative, Iyamuremye Theophile na Habimana Celestin bose batanze ubuhamya bw’ukuntu Leta iyobowe na FPR- Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame yabateje imbere bakivana mu bukene none ubu nabo bakaba batanga akazi.
Umukandida wa FPR-Inkotanyi yaniyamamarije mu Karere ka Ruhango
Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame ageze mu Karere ka Ruhango yabwiye abaturage baho ko ku itariki ya 9 Nyakanga 2010 umunsi w’amatora bazajye kumutora kugira ngo bashimangire ibyagezweho muri manda ye asoza.
Yagize ati “ politiki ya FPR-Inkotanyi n’umukandida wayo izatuma abaturage bose bagira amashanyarazi, izabakure mu bujiji, ibahe amavuriro, n’amashuri kandi ntizabatenguha, murabizi ko itajya ibeshya.”
Paul Kagame yibukije abaturage ba Ruhango ko politiki yubaka ari yo u Rwanda rushaka, iyi politiki ikaba yubakirwa kuri demokarasi ishingiye ku ijwi ry’umuturage, ati “ intego yacu ni uko tuzateza imbere ubuhinzi bw’imyumbati yera hano muhinga kijyambere ndetse turashaka no kububakira uruganda ruzajya rutunganya umusaruro uyikomokaho.”
Mu ijambo rito ukuriye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, Fidel Ndayisaba yabwiye abari aho, yavuze ko niba bashaka imibereho myiza n’iterambere bagomba gutora Paul Kagame.
Avuga kuri politiki nziza ya FPR-Inkotanyi, Hussein Bashima umuturage utuye mu Karere ka Ruhango yagize ati “ ntacyo navuga kuko banyigishije gukora imishinga no kwibumbira mu mashyirahamwe dutangira turi abantu bake cyane tuhanahana ibihumbi 10 mu kwezi, ibi byangiriye akamaro bimpa inyungu inshoboza kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni umunani ndetse nkaba mfite na moto inyinjiriza nibura amafaranga ibihumbi bine ku munsi, ati “ cyakora aho bigeze mfite gahunda yo kwigurira imodoka kandi nzabigeraho vuba kuko ubushobozi mbufite, ubwo se nabuzwa niki guha ijwi ryange Paul Kagame?.”
Kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Ruhango byitabiriwe n’abaturage babarurirwa hagati y’ibihumbi 95-100, bakaba barasusurukijwe n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Rafiki, Tom Close, King James n’abandi.
Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza Paul Kagame abikomereza mu Turere twa Gisagara na Nyabihu uyu munsi.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=425&article=15939
Posté par rwandaises.com