<!– /* Font Definitions */ @font-face {font-family: »Cambria Math »; panose-1:2 4 5 3 5 4 6 3 2 4; mso-font-charset:0; mso-generic-font-family:roman; mso-font-pitch:variable; mso-font-signature:-1610611985 1107304683 0 0 159 0;} @font-face {font-family:Calibri; panose-1:2 15 5 2 2 2 4 3 2 4; mso-font-charset:0; mso-generic-font-family:swiss; mso-font-pitch:variable; mso-font-signature:-1610611985 1073750139 0 0 159 0;} /* Style Definitions */ p.MsoNormal, li.MsoNormal, div.MsoNormal {mso-style-unhide:no; mso-style-qformat:yes; mso-style-parent: » »; margin-top:0in; margin-right:0in; margin-bottom:10.0pt; margin-left:0in; line-height:115%; mso-pagination:widow-orphan; font-size:11.0pt; font-family: »Calibri », »sans-serif »; mso-fareast-font-family:Calibri; mso-bidi-font-family: »Times New Roman »;} .MsoChpDefault {mso-style-type:export-only; mso-default-props:yes; font-size:10.0pt; mso-ansi-font-size:10.0pt; mso-bidi-font-size:10.0pt; mso-ascii-font-family:Calibri; mso-fareast-font-family:Calibri; mso-hansi-font-family:Calibri;} @page Section1 {size:8.5in 11.0in; margin:1.0in 1.0in 1.0in 1.0in; mso-header-margin:.5in; mso-footer-margin:.5in; mso-paper-source:0;} div.Section1 {page:Section1;} –> Kuri station ya Police ya Muhoza mu karere ka Musanze hafungiwe umugabo w’imyaka 27 witwa Murindahabi Elissa waraye ahotoye nyirabukwe witwaga Mukarukore Melania ahagana mu ma saa ine z’ijoro. Uyu mugabo wo mu murenge wa nkotsi, ngo ibi yabikoze abitewe n’uburyo yari abanye nabi n’umugore we Musengimana Pelagia , akaba avuga ko nyirabukwe yagiraga uruhare mu kubasenyera. Nyuma y’ iki gikorwa kigayitse kandi kibabaje, inzego z’ubuyobozi bw’ akarere ka Musanze n’izishinzwe umutekano zirasaba buri wese kugira uruhare mu kwirindira umutekano, kuko iyicwa ry’uyu mukecuru rifitanye isano no kudatanga amakuru aganisha ku guhungabanya umutekano.
Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu mudugudu wa Barizo, aho uyu mukecuru Mukarukore Melania wari umupfakazi yari atuye, naho Murindahabi Elissa wamwishe we yari uwo mu mudugudu wa Kinkware, muri Nkotsi na Bikara. Inzego za police zamuzanye kugira ngo asobanure ibara yaraye akoze yitwikiriye ijoro. Mu bisobanuro bye imbere y’inteko y’abaturage Murindahabi aravuga ko imibanire ye n’umugore we yamuhinduye umurakare akumva kubaho nta cyo bimaze. Ngo ibi ahanini akaba yarabitewe n’uko umugore yamusesaguje uduke bari bafite bakatugurisha bakajya mu burasirazuba ahitwa I Rurenge, bagerayo akamusaba kugurisha n’ibyo bari bafite, maze kuwa 5 nyakanga uyu mwaka bagaruka ku ivuko I Nkotsi.
None nyuma y’igihe kitageze no ku kwezi ahise yivugana nyirabukwe melania, ngo kuko umukobwa we yahise asubira iburasirazuba umukecuru ntabimubwire.
Uyu mugabo bigaragara ko yashize ubwoba kuko atanavugana n’igihunga ntiyagize ubwoba bwo gusaba imbabazi, ariko abaturanyi bamutera utwatsi kuko ahesheje isura mbi abaturage b’ iNkotsi na Bikara muri ibi bihe bahugiye mu myiteguro y’ amatora.
Amakuru yatanzwe n’ abaturage yagaragaje ko ukurebana y’ingwe kwari hagati ya Melania n’umukwe we murindahabi kwari kuzwi n’abo basengana mu bapantekoti. Kuri iyi ngingo Umuyobozi w’ akarere ka Musanze, Mme Mpembyemungu Winifrida yasabye abanyamadini gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano.
Superintendent Kajeguhakwa Claude uyobora polisi mu karere ka Musanze yibukije abagize urwego rwa community policing inshingano zabo zo guhanahana amakuru asaba n’abanyerondo kurushaho kunoza imikorere. Bashinzwe umutekano banenzwe kuba Murindahabi yaragarutse ntibabimenye kandi bagomba kumenya uwaraye mu mudugudu wabo n’ikimugenza.
Uyu Murindahabi wakoze icyaha yabigambiriye kandi akabishyira mu bikorwa nk’uko ubwe abyiyemerera, ngo amategeko ahana y’u Rwanda amugenera igihano cy’igifungo ubuzima bwe bwose.
Tuyishime Jado
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=998
Posté par rwandaises.com