
Mu murwa mukuru, arabizeza imiturire izamura umujyi n’icyaro cyawo, no kuzubaka umuhanda uzenguruka umujyi woseumukandida w’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza, azaca icyuho abona hagati y’abayobozi n’abayoborwaNgo hari n’icyo azakora ku kibazo cy’ifatwa n’ifungwa by’agateganyo. Umwe mu barwanashyaka ba PSD waje aturuka mu karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo, atangaza ko hari ibyo yumvise uyu mukandida azashyiramo ingufu.Prezida w’ishyaka PSD, Dr Vincent BIRUTA, mu gushima intambwe imaze guterwa muri demokarasi, intambwe anabona muri uku kwiyamamaza, yaboneyeho umwanya wo kwamagana bamwe mu banyarwanda n’abanyamahanga bibwira ko demokarasi igomba kujyana n’imvururu. Uyu muyobozi kandi yavuze ko muri rusange inama zabereye hirya no hino zigamije kwamamaza, zatangiwemo ubutumwa bwakurikiwe na benshi, asaba abakombozi gukoresha neza n’amasaha asigaye kugira ngo ishyaka ayoboye rizabone amajwi menshi. Iki gikorwa cyo kwamamaza Dr Ntawukuriryayo ku mwanya wa Perezida wa Repulika, ubwo cyaberaga kuri stade regional Nyamirambo, cyanyuze uko cyakabaye kuri Radio na Televiziyo bya Leta, nk’uko byakozwe no ku bandi bakandida.
Steven Mutangana/Kigali
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1117
Posté par rwandaises.com