Polisi y’igihugu iratangaza ko yataye muri yombi umuntu uherutse gutera grenade mu mujyi wa Kigali igakomeretsa abantu 7. Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa polisi y’igihugu superintendant Eric KAYIRANGA mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wagatanu.
Muri iki kiganiro umuvugizi wa polisi y’igihugu superintendant Eric KAYIRANGA yatangaje ko polisi y’igihugu ishimira abantu bose bagize uruhare mu kubumbatira umutekano mu bihe by’amatora u Rwanda ruvuyemo. Yavuze ko muri rusange umutekano wabaye mwiza muri biriya bihe ariko   yongeraho ko  n’ubwo nyuma yayo habaye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyo gutera grenade mu mujyi wa Kigali  ntawe ukwiye guhungabana kuko umuntu wakoze kiriya gikorwa cy’ubugizi bwa nabi yafashwe ubu akaba ari mu maboko ya polisi y’igihugu.
Eric KAYIRANGA yavuze kandi ko polisi y’igihugu yafashe ingamba zikomeye zo kubumbatira umutekano zirimo gukora isaka aho bibaye ngombwa, gukorana n’inzego zibishinzwe kugirango ku mihanda yose hashyirweho amatara amurikira abagenzi nijoro no gukemura ikibazo cyo gutwara abantu cyane cyane mu masaha ya nimugoroba igihe abakozi baba bavuye ku kazi.
Polisi y’igihugu ikaba isaba abanyarwanda bose gukomeza imirimo yabo nk’uko bisanzwe bakanafatanya na polisi y’igihugu  bayiha amakuru yafasha kugirango abagizi ba nabi bajye batahurwa batarahungabanya umutekano.
MANISHIMWE J Damascene

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=1163

Posté par rwandaises.com