Umwe mu bayobozi bakuru b’Ishyaka rya Gikomunisiti ry’u Bushinwa (PCC), Liu Yunshan, kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko u Bushinwa bwiteguye gukorana n’u Rwanda kugirango rutangize ibihe bishya mu mibanire hagati y’ibihugu byombi.

Ibi bwana Liu yabitangaje ubwo yagiranaga umubonano n’Umunyamabanga Mukuru wa FPR, Francois Ngarambe, uri mu ruzinduko n’intumwa ayoboye mu gihugu cy’u Bushinwa ku butumire bwa PCC, uruzinduko rwatangiye tariki 23 Ukwakira.

Nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xhinuanet, Liu Yunshan, umwe mu bagize biro politike ya komite nkuru y’ishyaka PCC, yatangaje ko yishimiye umubano uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, ashimangira ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bukomeje kuzamuka mu ntera mu rwego rw’ihuriro ry’ubuhahirane hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Yongeyeho ko u Bushinwa bufata u Rwanda “nk’inshuti ikomeye ndetse nk’umufatanyabikorwa ukomeye”.

Nk’uko dukomeza tubikesha Xhinuanet, Liu yasobanuye ko PCC iha agaciro kanini iterambere ry’umubano hagati yaryo na FPR, kandi ko yiteguye kurushaho gukomeza ubufatanye n’umubano hagati y’ibihugu byombi, bityo ngo icyizere hagati y’ayo mashyaka yombi kikarushaho kwiyongera.

Ku ruhande rwe, Ngarambe yatangaje ko FPR nk’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda rishyize imbere iterambere ry’imibanire hagati y’amashyaka yombi ndetse n’imibanire hagati y’ibihugu byombi.

Kayonga J.

Posté par rwandaises.com
facebook