Nyuma y’imyaka isaga itatu amaze ayobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, Aurélien Agbenonci asanga u Rwanda ari igihugu cyabashije kwikura mu bihe bikomeye by’amarorerwa ya Jenoside, none kuri ubu kikaba gifite umuvuduko udasanzwe mu iterambere ku buryo bugaragarira buri wese, ahanini ngo biturutse ku miyoborere myiza, by’umwihariko ku mbaraga za Perezida Paul Kagame, ndetse n’abaturage bafite ubushake mu kwiteza imbere na disipulini bidasanzwe.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Médiane cyandikirwa muri Bénin mu minsi ishize, Bwana Agbenonci yavuze ko mu myaka itatu amaze mu Rwanda, umwe yahisemo kuwumara ntacyo ashobora gutangaza, ariko ngo amaze kubona iterambere iki gihugu kirimo kwigezaho ndetse n’imbaraga z’abakiyoboye, ngo yasanze atari ibyo gucecekwa. Yagize ati: “Kuba mvuga uyu munsi nuko nsanga ari ngombwa kuvuga ku iterambere ry’iki gihugu n’imbaraga z’umuyobozi ukiyobora. Paul Kagame ni umuyobozi nyawe.”

Hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho Bwana Agbenonci asanga biha urugero rwiza ibihugu byinshi by’Afurika, muri byo hari ukuba iterambere ry’ubukungu rihorana umuvuduko udasanzwe, aha agatanga nk’urugero rw’uko mu mwaka wa 2008, iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda ryagize ubwiyongere bwa 11.8%. Hari kandi kuba muri Afurika, u Rwanda aricyo gihugu gifite umubare munini w’abaturage bari mu bwisungane mu by’ubuvuzi, kuko aba babarirwa kuri 90%. Yagarutse kandi no kuri raporo ya Doing Business 2010 ishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu korohereza ishoramari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu bindi byiza asanga u Rwanda rwaragezeho kandi bikaba byabera ibindi bihugu by’Afurika urugero rwiza harimo ikoreshwa rya politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage, guhabwa ijambo kw’umugore w’umunyarwandakazi, kuba u Rwanda ruri hafi kugera ku ntego 6 mu 8 zigize intego z’ikinyagihumbi (Millennium Development Goals). Yagarutse kandi ku isuku idasanzwe iranga imijyi n’ahandi hatuwe mu Rwanda, kubwe agasanga ibi byose kugirango bigerweho bituruka ku kuba iki gihugu gifite abayobozi bazi icyo gukora (esprit de responsabilité de ses dirigeants), by’umwihariko asanga bituruka ahanini kuri Perezida Kagame. Ati: “Paul Kagame ni umuyobozi nyawe, ukora cyane, kandi urajwe ishinga no guteza imbere ubuzima bw’abaturage be.”

Agbenonci avuga ko bitangaje kubona ukuntu “nta gihugu cy’igihangange gishobora guhatira u Rwanda umurongo ngenderwaho w’iterambere bitewe n’uburyo iki gihugu gishyira imbere ukwihesha agaciro.”

image
Bwana Agbenonci na Perezida Kagame

Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba Paul Kagame ari umunyagitugu, Agbenonci yagize ati: “Oya, ntushobora kuba umuyobozi w’igihugu cyahuye n’ibibazo byinshi ngo ureke ibintu bigende uko byishakiye witwaje ko ari demokarasi. Paul Kagame ni umuyobozi wa nyawe kandi ushyira mu gaciro.”

Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bwa Bénin asanga igihugu akomokamo hari byinshi gikwiye kwigira ku Rwanda kugirango kibashe gufata umurongo mwiza w’iterambere.

Muri icyo kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Médiane, Bwana Agbenonci yagarutse ku bintu bimwe na bimwe asanga u Rwanda rwihariyeho, ariko kandi bigaragaza ko Leta ibaho mu buryo butari hejuru y’ububasha ifite. Yatanze urugero nko kuba abaminisitiri badahabwa imodoka z’akazi (izo bagendamo ni izo baba biguriye), mu birori byo kwiyakira bikomeye bya Leta gufungura champagne ntibibaho ngo kuko usanga ibinyobwa bisanzwe byengerwa mu Rwanda biba byashyizwe imbere. Mu mahugurwa ho ngo nta pause café/coffee breaks zibamo.

Bwana Aurélien Agbenonci niwe uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Itarembere (PNUD) mu Rwanda kuva muri Werurwe 2008, akaba anayoboye itsinda rifite inshingano yo gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘One UN’ igamije guhuriza hamwe ibikorwa by’amashami atandukanye y’Umuryango w’Abibumbye. Yakoze mu Muryango w’Abibumbye guhera mu mwaka wa 1986.

Foto: The New Times
Ruzindana Rugasahttp://news.igihe.net/news-7-11-8735.html

Posté par rwandanews