Raporo y’impuguke za Loni yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere iragaragaza ko hashize imyaka ibiri inyeshyamba za FDLR zifite mu maboko yazo ibiro amagana by’ubutare bwa Uranium bwifashishwa mu gucura ibisasu bya kirimbuzi, gusa ngo ntizirashobora kububonera umuguzi kugeza ubu.

Muri iyo raporo, izo mpuguke zigaragaza ko inyeshyamba za FDLR mu mwaka wa 2008, zibifashijwemo n’abayobozi bo muri ako gace, zatahuye utugunguru tugera kuri dutandatu turimo ibiro 70 bya Uranium mu gace ka Walikale mu burasurazuba bwa Congo Kinshasa. Ubwo butare ngo bwahahishwe mu gihe cy’Abakoloni b’Ababiligi.

Izo mpuguke za Loni zivuga ko Sylvestre Mudacumura uyobora inyeshyamba za FDLR yagerageje kugurisha iyo Uranium abicishije kuri Evariste Shamamba ufite inzu y’ubucuruzi yitwa ‘Établissement Namukaya’, uyu bakaba ngo bamaze igihe kinini bakorana.

Établissement Namukaya yamaranye iyo Uranium umwaka urenga itarabona umuguzi, nyuma iza kujyanwa ku mupasiteri w’Umunyarwanda uba ahitwa i Kalehe. Izo mpuguke zivuga ko kuri ubu iyo Uranium idatunganijwe ku buryo yakwifashishwa mu gucura intwaro za kirimbuzi, yewe ngo n’ingano yayo ngo ni nto hakurikijwe ikenerwa mu gucura ibisasu bya kirimbuzi.

Iyo raporo kandi igaragagaza ko n’ubwo ingabo za Leta ya Congo Kinshasa n’iz’u Rwanda zagerageje kurwanya FDLR zikayikura mu birombe bizwi yacukuragamo amabuye y’agaciro, izo nyeshyamba ngo zimukiye mu birombe biherereye mu biturage bya kure, aho bitakoroha kuzihakura.

Iyo raporo y’amapaji agera ku 191 yamurikiwe akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi kuri uyu wa Mbere igaragaza ko Établissement Namukaya itifashishwa gusa na FDLR mu kugurisha amabuye y’agaciro, ahubwo ngo na bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo za Congo Kinshasa bayifashisha bohereza hanze zahabu n’ubundi butare, kandi byose ngo bigacishwa mu Rwanda. Muri bamwe mu bakuriye ingabo bakora ubwo bucuruzi bashyirwa mu majwi cyane muri iyo raporo harimo umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Gen Amisi Kumba, ku buryo ngo kuba n’abakuriye ingabo basigaye bagira uruhere mu bucuruzi nk’uku, byatumye ingabo zitabasha kuba zarwanya bene ubwo bucuruzi, nk’uko iyo raporo ikomeza ibigaragaza.

Uwimana P

http://news.igihe.net/news-7-11-8879.html
Posté par rwandaises.com