Ubwo twaganiraga na Lt. Col Mutarambirwa Eliya, umwe mu bahoze muri FDLR ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ukuboza yadutangarije ko Lt. Gen Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Ma Dr Théogène Rudasingwa n’abandi bagenzi babo bahunze U Rwanda basigaye bafitanye imikoranire ya hafi na hafi n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR.

Lt. Col Mutarambirwa yavuze ko nyuma y’aho aba basirikare bakuru batorotse igisirikare cy’ U Rwanda, barebye uburyo babona amaboko yo kubafasha hirya no hino; ngo ni muri urwo rwego bagerageje kwegera umutwe wa Gisirikare ukorera mu mashyamba yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo wa FDLR babashakaho imbaraga.

Mutarambirwa ni umwe mu bahoze ari abarwanyi bo mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR, yatahutse mu Rwanda tariki ya 28 Nzeli uyu mwaka, kuri ubu ari mu Kigo cya Mutobo cyakira ndetse kikanatanga amasomo atandukanye ku bahoze mu mitwe yitwara gisirikare nka FDLR, FAC, RUD, n’iyindi.

Ubwo yaganiraga na IGIHE.COM, Lt. Col Mutarambirwa yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye Kayumba Nyamwasa na bagenzi be begera FDLR ngo bakorane, ari uko bifuza gutera U Rwanda, ariko ngo kuba badafite imbaraga zihagije zo gutsinda urugamba bikababera imbogamizi ikomeye bityo bakabona ko biyambaje FDLR yabongerera imbaraga ngo bakabigeraho mu buryo bwihuse.

Tumubajije uburyo bakoresha ngo bavugane na FDLR, Lt.Col Mutarambirwa Yagize ati: ”Ndabihamya ntashidikanya ko FDLR ikorana na ba Kayumba ndetse mu buryo bwihuse cyane bakoresha itumanaho rya telefoni na internet.”

Tumubajije niba abona ko FDLR ifatanyije na Kayumba na bagenzi be bashobora gutera U Rwanda igihe icyo aricyo cyose, yagize ati: “Reka reka ibyo birasa n’inzozi kuko FDLR nta ngufu igifite, yacitse intege, nta bikoresho bafite kandi abasirikare barimo kugenda babashiraho urusorongo!”

Ibi byatangajwe na Lt Col Mutarambirwa bije bishimangira ibyashyizwe ahagaragara muri Raporo y’impuguke z’Inama y’Umutekano ya Loni mu mpera z’ukwezi kw’Ugushyingo yerekana ko Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya bagiye bagira imikoranire itandukanye n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, ndetse n’imwe mu mitwe y’inyeshyamba zo muri Congo nka FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo), CNDP n’iyindi.

Ku byerekeye uwo mutwe wa FPLC, izo mpuguke ngo zasanze kugirango umutwe wa FRF (Forces Republicaines Fédérales) winjire muri FPLC, byaragizwemo uruhare runini na Kayumba Nyamwasa. Iyo raporo ikomeza yerekana ko indi mitwe nka CNDP yagiye igirana ibiganiro na Nyamwasa na Karegeya, kuri ubu bari mu buhungiro muri Afurika y’epfo. Izo mpuguke zashoboye gukurikirana bimwe mu byo Karegeya yavuganye n’umwe mu bayobozi bakuru ba CNDP mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka, mu gihe mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, Kayumba yagerageje kuvugana n’abayobozi ba FDLR, FPLC na Mai Mai ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Foto: Rugasa
Ruzindana RUGASA/ igihe.com, Mutobo

http://news.igihe.net/news-7-11-9485.html

posté par rwandanews