Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza, Urukiko Rukuru rwa Repubulika rwongeye gufata icyemezo cy’uko Ingabire Victoire akomeza kuburana afunze mu gihe kingana n’indi minsi 30 y’inyongera. Ingabire araregwa gutera inkunga y’amafaranga umutwe w’iterabwoba hagamijwe guhungabanya umutekano mu gihugu, umudendezo wacyo ndetse no gukwirakwiza amacakubiri.
Uyu munsi byari biteganyijwe ko abacamanza bo mu Rukiko Rukuru rwa Kigali basoma umwanzuro w’icyemezo cyo kurekura Victoire Ingabire akaburana ari hanze, cyangwa bakanga ubujurire bwe.
Abacamanza bo mu Rukiko Rukuru bemeranyije n’icyifuzo cy’ubushinjacyaha bwasabaga ko Ingabire yafungwa indi minsi 30 ngo kuko ihagije kugirango hazozwe iperereza riri gukorwa.
Umuvugizi w’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru, Augustin Nkusi, yagize icyo atangaza nyuma y’ibyemezo byafashwe n’Urukiko. Yagize ati: “Iyi minsi 30 irahagije kugirango abafatanyabikorwa mpuzamahanga bacu bagire icyo bakora ku byo Ibiro by’Ubushinjacyaha bwasabye mu nzira ziciye mu mategeko . Turi gukorana na Guverinoma ya Congo Kinshasa, u Buholandi n’u Busuwisi.”
Nkusi akomeza agira ati: “Uku gukusanya ibimenyetso ni ngombwa kuko tuzi neza ko uregwa, Victoire Ingabire, ubwo yari mu Burayi, yohererezaga abagize umutwe w’inyeshyamba za FDLR amafaranga abicishije kuri Western Union, hagamijwe ko izo nyeshyamba zitera u Rwanda”.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko kuri ubu butegereje kwakira ibyavuye mu isaka ry’inzu ya Victoire Ingabire ryakorewe na Polisi y’u Buholandi mu nzu ze ebyiri ziherereye I Rotterdam mu duce twa Zevenhuizen ndetse na Bilthoven tariki 13 Ukuboza.
Kongerwa kw’igifungo ho iminsi 30 bigendanye n’ingingo y’100 y’Itegeko Rihana Ibyaha mu Rwanda.
Kayonga J.
http://news.igihe.net/news-7-11-9253.html
Posté par rwandanews