Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro ku Kacyiru abanyeshuri 27 bo mu ishuri ryigisha ibijyanye n’ ubucuruzi muri Kaminuza ya Havard (Harvard Business School) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aba banyeshuri baherekejwe n’ abarimu babo ndetse n’ abandi bakozi b’ iyo kaminuza, bari mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kureba aho iterambere ry’ ubukungu bw’ abaturage rigeze, ibyatuma rizamuka ndetse n’ imbogamizi zirimo.

Ibiganiro bya Perezida Kagame n’ abo banyeshuri byibanze ku bushakashatsi n’ inyigo bamaze iminsi bakora ku mishinga 6 batoranije, aho bamubajije byinshi nawe akabaganirira nk’ Umukuru w’ Igihugu, ndetse by’ umwihariko nk’ umuntu ufite ubunararibonye bukomeye. Perezida Kagame yababwiye kandi uburyo ubukungu, iterambere rusange ndetse n’ ubuhahirane bw’ U Rwanda buhagaze muri iyi minsi.

Nyuma y’ ibyo biganiro, Minisitiri w’ Ubucuruzi n’ inganda Monique Nsanzabaganwa yavuze ko uruzinduko rw’ aba banyeshuri mu Rwanda ari ingirakamaro kuko ari abayobozi b’ ejo ndetse kuva bari kwiga mu ishuri rikomeye ku isi, nibo bazaba bayoboye ibigo by’ ubucuruzi bikomeye ndetse abandi bakaba abashoramari.

Minisitiri Nsanzabaganwa yongeyeho ko iyo baje bagakora ingendo bakanamenya byinshi bijyanye n’ U Rwanda, ari igishoro igihugu kiba kizigamye, inyungu zikazabaho nyuma.

Uwaje ayoboye iri tsinda Gary Schwartz, yavuze ko basanze igihugu cyarateye imbere cyane nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye bya Jenoside. Yagize ati: “Iyo umuntu ari muri Amerika yumva U Rwanda ari igihugu cyashegeshwe n’ ingaruka za Jenoside ariko dusanze igihugu cyarateye imbere cyane”.

image
Abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri ry’Ubucuruzi rya Havard bari muri Village Urugwiro

Mu ruzinduko rw’ aba banyeshuri rwatangiye tariki ya 2 rukazarangira tariki ya 15 Mutarama, babashije gukorana inyigo n’ imishinga itandukanye n’ ibigo byo mu Rwanda bifite imwe muri iyo mishinga mu nshingano.

Imwe muri iyo mishinga bafashe umwanya wo kwigaho irimo uwitwa “Nyungwe Nziza”, aho aba banyeshuri bize uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha no gushakira abakiriya ibikorwa by’ ubukerarugendo bikorwa n’ abaturage; Akazi kanoze, abanyeshuri bize uburyo butandukanye hashobora gukorwa imishinga ibyara akazi kazahabwa urubyiruko rw’ igihugu; bakoranye kandi na Sosiyete ikora ibijyanye n’ ubucuruzi bw’ ikawa y’ U Rwanda, aho bize uburyo bwo kumenyekanisha no gushakira isoko ikawa y’ U Rwanda mu mahanga.

Ku munsi w’ ejo, mbere y’ uko basoza uruzinduko rwabo mu Rwanda, bazabanza bageze ibyavuye mu bushakashatsi bwabo kubo bireba, babone gutaha.

image
Gary Schwartz, uwari uyoboye itsinda ryaturutse muri Kaminuza ya Havard ashyikiriza impano Perezida Kagame

image
image
Perezida Kagame aramukanya n’abanyeshuri ndetse n’abarimu bo muri Kaminuza ya Havard, hari
kandi na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Minisitiri w’Ubucuruzi
n’Inganda Monique Nsanzabaganwa, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri RDB Clare Akamanzi n’abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera ku giti cyabo

image
Ifoto y’urwibutso

Foto: Village Urugwirosize
Shaba Erick Bil

http://news.igihe.org/news-7-11-9861.html

Posté par rwandanews