Marry Baine wari Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (Ifoto-Ububiko)
Kizza E. Bishumba

KIGALI – Ku wa 11 Gashyantare 2011, bimwe 

mu byemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeza ko bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye mu Gihugu bahinduriwe imirimo abandi bagashyirwa no mu myanya badasanzweho.

Barikana Eugene wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetse bw’Igihugu yagizwe Umuyobozi w’ibiro bya Mini

sitri w’Intebe asimbuzwa Turatsinze Cyrille, naho Madamu Tumushime Francine agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe amajyambere rusange muri Minisiteri y’Ubutegestsi bw’Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage (MINALOC).

Madamu Mary Baine wari umuyobozi muku

ru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA), yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbuzwa  Kagarama Ben Bahizi wari usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe abasoreshwa muri icyo kigo.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hashyizweho abayobozi bashya bazahagararira u Rwanda mu bihugu bimwe ndetse n’Imiryango mpuzamahanga,  aribo; Ambasaderi Mukangira Jacqueline wagizwe Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutwererane hagati y’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, Masozera Robert wari Umuyobozi ushinzwe Diaspora ahbwa inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda i Buruseli mu Bubiligi naho umwanya yari asanzweho uhabwa Kabakeza Joseph.

Sebudandi Venantie yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cya Suwede, Ntwari Gerard agirwa Ambasaderi w’u Rwanda i Dakar muri Senegal, Nyaruhirira Desiré yagizwe umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda  I Bujumbura mu Burundi, Bagambiki Félix aba Umujyanama wa mbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Hari kandi Sano Lambert wagizwe Umujyanama wa mbere i Dar es Salaam muri Tanzaniya, Karenzi Philippe wagizwe Umujyanama wa mbere i Addis Abeba muri Ethiopia, Rugamba Eric Umujyanama wa kabiri i Hague mu Buholandi, Nsengiyumva Protegène yagizwe Umunyamabanga wa kabiri i Abuja muri Nigeria, Madam Rubayi Athena Umujyanama wa kabiri  i Dakar muri Senegal, Madam Umutoni K. Shakila yabaye Umujyanama wa kabiri i Ottawa muri Canada.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Franck Kayijuka aba Umujyanama wa kabiri ushinzwe Politiki y’ubwisungane n’ubufatanye mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, Habyarimana Yamini aba umujyanama wa kabiri i Khartoum muri Sudani, Rwanyagatare Virgile umujyanama wa kabiri i Beijing mu Bushinwa, Mudaheranwa Evode Umujyanama wa kabiri Seoul muri Korea y’Amajyepfo naho Madamu Uwamuguha Clémentine yagizwe umujyanama wa kabiri ushinzwe isomero n’ishyinguranyandiko i Addis Abeba muri Ethiopia.

Iyi nama kandi ni nayo yemeje ko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ucyuye igihe, Dr Aisa Kirabo Kakira aba Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba asimbura Dr Ephreim Kabayija kuri uwo mwanya.

Ibyo bibaye nyuma y’aho Dr Karabo ashoreje manda y’imyaka 5 yari amaze atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, kuri ubu Umujyi wa Kigali ukaba uri mu nzibacyuho, hategerejwe Umuyobozi uzatorwa muri Njyana z’Uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=511&article=20462

Posté par rwandaises.com