Nk’ uko The Independent yandikirwa muri Uganda yabitangaje, Guverinoma iriho ubu muri Somaliya nta ntege ifite zo guhangana n’ imitwe itavuga rumwe nayo, ngo niyo yabaye intandaro yo kuba Loni, ihagarariwe n’ umukozi wayo Mpondo Epo ukorera muri Kenya, yashatse umuntu waha imyitozo ikwiriye umutwe w’ ingabo wigenga wafasha Leta gukomeza kurinda ubusugire bwayo.
Aha tubibutse ko Uganda ifite ingabo muri Somaliya zifasha Leta y’ icyo gihugu kurinda umutekano w’ ibice bimwe na bimwe by’ Umurwa Mukuru wa Somaliya, Mogadishu.
The Independent yagaragaje ko Patrick Karegeya yasinye amasezerano y’ amezi atandatu yo gutoza undi mutwe uzafasha Guverinoma ya Somaliya, nawe agahembwa miliyoni 4 z’ amadolari y’ Amanyamerika, ni ukuvuga akayabo ka miliyari 2 zirenga z’ Amafaranga y’ U Rwanda.
Mu bandi bavugwa muri aka kazi ko gutoza uwo mutwe kandi harimo na murumuna wa Perezida Museveni, Gen Salim Saleh.
Gusa n’ ubwo Karegeya yemera ko yasinye ayo masezerano, ntiyemera ko yasinye amasezerano yo gutoza abacanshuro(mercenaries), ahubwo yavuze ko yahawe akazi ko kuba umu-consultant mu gikorwa cyo gushaka undi mutwe wigenga ushobora gufasha Leta ya Somaliya mu rwego rw’ ubwirinzi.
Karegeya yagize ati: ”Aya masezerano areba sosiyete yigenga ishinzwe umutekano, ikora mu buryo bwemewe n’ amategeko, ntabwo ari abacanshuro”.
Asobanura uburyo yahawe ako kazi, yagize ati: ”Bampaye kontaro(contract) yo gutanga ibitekerezo(consultancy) mu gihe cy’ amezi 6, njye nababwiye ko bagomba gutoza abantu babo, bashaka sosiyete ishinzwe umutekano bagakorana nayo”. Aha yongeyeho ko afite amasezerano yasinyanye na Ambasade ya Somaliya I Nairobi muri Kenya, ariko avuga ko akazi ke atari ako gutanga abacanshuro.
Hagati aho ngo Karegeya yemeye gukora ako kazi, dore ko yashatse sosiyete ebyiri zikora ibijyanye no gucunga umutekano zikorera muri Afurika y’ Epfo, ngo zifite ubunararibonye buhagije kandi zakwemera guhabwa ako kazi. Ngo yagiranye n’ izo sosiyete amanama abiri, mu Mujyi wa Johannesburg ndetse na Pretoria, hari abahagarariye Guverinoma ya Somaliya ndetse n’ Umuryango w’ Abibumbye, ari nawo watanze icyo gitekerezo.
Amasezerano Karegeya afitanye na Guverinoma ya Somaliya byatangajwe ko azamara amezi 6, ariko ashobora no kwiyongera. Iki gitangazamakuru kivuga ko gifite ibimenyetso bigaragaza uko amafaranga yoherejwe, aturuka kuri konti ya Guverinoma ya Somaliya iri muri Banki y’ Ubucuruzi ya Afurika(CBA) muri Kenya, yoherezwa kuri konti bwite ya Patrick Karegeya iri muri banki yitwa First National Bank, I Sandton muri Afurika y’ Epfo. Ngo ayo mafaranga yishyuwe na Ambasade ya Somaliya mu gihugu cya Kenya.
Avuga ku gihe ibikorwa bikubiye muri ayo masezerano bizamara, Patrick Karegeya yavuze ko iyo mirimo itigeze itangira kuko amafaranga bemeranijwe atigeze yishyurwa. Yagize ati: ”Guverinoma ya Somaliya yahisemo kuva mu masezerano kuko babonye batazashobora kuyubahiriza kubera ubwinshi bw’ ayo mafaranga”.
Mu gihe Umuryango w’ Abibumbye kuri ubu uri guha akazi Karegeya, ni nawo mu mpera z’ umwaka ushize wasohoye raporo ivuga ko Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya na bagenzi babo, bakorana n’ umutwe wa FDLR, uyu mutwe ukaba warashyizwe na Loni ku rutonde rw’ imitwe y’ iterabwoba ishakishwa mu rwego mpuzamahanga. Ibyo kuba Patrick Karegeya na bagenzi be bakorana na FDLR kandi byaje kwemezwa na bamwe mu basirikare bakuru b’ uyu mutwe bagiye batahuka mu Rwanda.
Mu minsi ishize nanone, i Kigali hateraniye inama y’ abagaba bakuru b’ ingabo bo mu bihugu bigize aka karere barimo uw’ U Rwanda, U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basohora raporo ivuga ko Kayumba, Karegeya na bagenzi babo bafite umutwe witwaje intwaro ugizwe n’ inyeshyamba zigera kuri 200, ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka, Ubutabera bw’ U Rwanda bwahamije Karegeya ibyaha birimo guhungabanya umudendezo w’ igihugu na leta by’ umwihariko, gukurura amacakubiri, gusebanya n’ ibitutsi ndetse no kurema umutwe wa gisirikare.
Twabibutsa ko bimwe muri ibi byaha Karegeya na bagenzi be baregwa, urukiko rwatangaje ko babikoreye mu mvugo ubwo bakoreshaga ibitangazamakuru mpuzamahanga nka The Observer ndetse no mu kiganiro Imvo n’ Imvano gihita kuri BBC, bavuga amagambo yo gusebanya cyangwa agambiriye guhungabanya umudendezo w’ igihugu, ndetse cyane cyane no mu nyandiko bise Rwanda Briefing. Ibi byabaye intandaro yo gukatirwa n’ Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, Patrick Karegeya, ahanishwa imyaka 20 y’ igifungo.
Bibaye ubwa kabiri Patrick Karegeya ahabwa ibihano n’ inkiko za gisirikare, kuko mu myaka ishize yigeze gukatirwa ibihano birimo kwamburwa impeta zose za gisirikare ndetse n’ igifungo.
Igihugu cya Somalia kimaze imyaka irenga 20 mu ntambara z’ urudaca, ndetse kuri ubu gisa n’ icyacitsemo ibice nyuma y’ uko leta y’ icyo gihugu iyobowe na Perezida Ahmed Sharif igaragaje intege nke mu kurwanya urujya n’ uruza rw’ intagondwa zitavuga rumwe nayo zigaruriye ibice bitandukanye by’icyo gihugu. Ubusanzwe muri Somalia habarizwa ingabo z’Afurika Yunze Ubumwe zikomoka mu Burundi no muri Uganda, izi zikaba ari zo zisanzwe zitera Leta y’ icyo gihugu ingabo mu bitugu kugirango itabasha gutsimburwa burundu n’ intagondwa.
Shaba Erick Bill