Ubwo yasomaga imyanzuro y’ urubanza, Umucamanza Mukuru muri urwo rubanza, Khalida Rachid Khan yagize ati: ”Urukiko rukatiye Jean Baptiste Gatete igihano cyo gufungwa burundu”. Umucamanza yaboneyeho gusobanura ko Gatete yagize uruhare mu gushishikariza abantu kwica, ndetse ko ariwe uri inyuma y’ urupfu rw’ abatutsi amagana bari bahungiye mu Rwankuba, kuri Paruwasi ya Kiziguro ndetse n’ iya Mukarange bibwira ko ariho babona ubuhungiro hanyuma bakaza kuhasiga ubuzima.
Nk’ uko amakuru dukesha AFP akomeza abivuga, urukiko rwatanze bimwe mu bimenyetso bigaragaza uruhare rwa Gatete muri jenoside yakorewe abatutsi, aho umucamanza yavuze ko muri utwo duce dutatu Gatete yakozemo ubwicanyi, bategekaga abatutsi guhamba abishwe mu cyobo rusange, hanyuma barangiza nabo bakabica.
Abacamanza bagaragaje kandi ko Gatete yahaga amabwiriza ndetse n’ intwaro abicanyi bo muri Mukarange. Yagize ati: ”Imbunda n’ amagerenade byatangwaga na Gatete byatumye ubwicanyi bugerwaho nk’ uko byifuzwaga.”
Ubwo yasomerwa imyanzuro y’ urubanza, Gatete yagaragaraga nk’ aho ntacyo bimubwiye; gusa ubwo basozaga yafashe umwanya wo kuvugana n’ umwunganizi we ukomoka mu gihugu cy’ u Bufaransa Marie Pierre Poulain, nawe watangarije abanyamakuru ko atanyuzwe n’ iyo myanzuro. Yagize ati: ”Nzareba icyo nakora.”
Jean Baptitse Gatete yabaye umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ Umuryango n’ iterambere ry’ abari n’ abategarugori nyuma yo kuba Burugumesitiri wa Komini Murambi.
Hejuru ku ifoto:Gatete Jean Baptitse
Shaba Erick Bill