Bernard Kouchner ati: ‘Ibyavuyemo murabibona. Sinshaka kurega ingabo zacu, ariko nemera ko hari amakosa yakozwe ku rwego rwa politiki, aho ingabo zarengeye bamwe abandi ntizibarengere.”
Akomeza avuga ko ukuri kuri Jenoside ari urusobe rw’ibintu byinshi, nk’inyungu z’abantu bamwe, inyungu z’ibihugu bimwe, inyungu z’agatsiko kamwe, akagambane k’uruhererekane rw’abakoloni n’ibindi.
Uyu muhango wo kwibuka ukaba witabiriwe n’abakozi bose b’iyo Ambasade bari kumwe n’imwe mu miryango y’Abahoze bayikorera, barangajwe imbere na Ambasaderi Laurent Contini ari kumwe na Bernard Kouchner, aho bifatanyije mu kunamira abakozi 16 bakoreye iyo Ambasade bakaza kuzira Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Laurent Contini mu kiganiro na Izuba Rirashe, yavuze ko yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe bigoye, aho bibuka ababo bazize Jenoside, by’umwihariko Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda izirikana kandi ikibuka abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Asubiza ibibazo by’itangazamakuru, yagaragaje ko muri iki gihe Ambasade akuriye yatangiye gushyira ku rutonde abakozi b’Abanyarwanda babakoreraga ngo bamenye aho batuye, telefoni zabo n’ibindi biranga imyirondoro yabo, ku buryo haramutse habaye ibihe bidasanzwe nk’intambara, imyuzure n’ibindi bihe by’amage bahungishwa.
Forongo Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka nawe wari witabiriye icyo gikorwa, avugana n’iki Kinyamakuru yatangaje ko mu izina rya Ibuka asanga icyo gikorwa Ambasade y’ u Bufaransa mu Rwanda ikoze bwa mbere mu mateka yayo, ari intambwe ishimishije. Ati « kuba bateye iyi ntambwe ni ibyo kwishimira, gusa ntibikwiye kugarukira aho kuko hakenewe ukuri kose ku byabaye ndetse no kuba bakanatekereza ku mfubyi n’ababyakazi basigaye. »
Ambasaderi Laurent Contini akaba yatangarije iki kinyamakuru ko ubutumwa bwe kuri uyu munsi ari uko azirikana uruhare rw’igihugu cye mu byabaye muri Jenoside, kuko mu gihe yabaga u Bufaransa bwari igihugu cyazaga ku mwanya wa mbere mu gufasha u Rwanda.
Akaba ariho ashingira asaba ko ari ngombwa ubumwe n’ubwiyunge, kandi akaba afite intego yo guhuza abashakashatsi, abanditsi n’abandi bazi amateka ku mpande zombi ( u Rwanda n’u Bufaransa) bagahura bakagira icyerekezo kimwe.
Umwana wa Rukeratabaro Vénuste wakorera iyo Amabasade wahitanwe na Jenoside, Rukeratabaro Robert ubu afite imyaka 19 we avuga ko kuri we yishimiye icyo gikorwa kuko umubyeyi we yongeye guhabwa agaciro, ati « icyifuzo cyanjye ni uko nakomeza gushyigikirwa mu mashuri yanjye. »
Naho ku kibazo cyo gufasha imiryango y’abahoze ari abakozi babo, yagize ati “sinshaka kugira icyo mbizeza, ariko dufite imishinga dutekereza, ku buryo twareba uko abana babo bakwiga ku ishuri ry’ababyeyi ry’u Bufaransa rya Kigali n’ibindi.”
Abari abakozi ba Ambasade bibutswe ni Kabanda Tony, Kanziga Hildegarde, Karangwa Jean, Mukamuligo Immaculée, Mukamurenzi Gaudence, Mukamusoni Dancille, Nemeye Emmanuel, Nzigiye Evariste, Rukeratabaro Vénuste, Rutabingwa François, Sebudandi Ignace, Seminega Innocent, Sibomana François, Sinamenye Bosco, Twagirayezu Déo na Umwari Christine.
Kuri uwo munsi kandi, mu ijambo rye Ambasaderi Laurent Contini yatunze agatoki abamubanjirije mu gihe Jenoside yakorwaga mu Rwanda, avuga ko batereranye abari abakozi babo nytibabahungisha.
MWIZERWA H. Gilbert