Kuri uyu wa Kane tariki 14 Mata 2011, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro ku Kacyiru, abanyeshuri 34 biga mu ishami ry’ imitekerereze ya muntu(psychology) muri Kaminuza ya Copenhagen muri Danemark.

Abo banyeshuri baje mu Rwanda tariki 10 Mata, bahisemo kuza mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo babashe gusobanukirwa birushijeho Jenoside. Abo banyeshyuri kandi baje kureba gahunda zo guhangana n’ ihungabana ndetse no guteza imbere ubumwe n’ ubwiyunge biri gukorwa mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru, umwe muri abo banyeshyuri Nina Thorup Dalgard yatangaje ko baje mu Rwanda kwiga imikorere y’ ubumwe n’ ubwiyunge.

Yakomeje avuga amasomo bakuye mu kiganiro bagiranye na Perezida Kagame yagize ati: “Twakuyemo amasomo menshi ariko iry’ingenzi ni uburyo afasha abantu bose gutera imbere, ndetse n’ ibyemezo afata nka perezida mu rwego rwo kumvisha abantu ko kurebera mu moko bitubaka habe na gato”.

image
Perezida Kagame yabaganirije ababwira byinshi byerekeye iterambere ry’igihugu

Nina yavuze ko yatangajwe n’uko Abanyarwanda bose bashishikajwe no gushyira imbaraga mu bwiyunge.

Minisitiri w’Uburezi Murigande Charles yadutangarije ko mu kiganiro bagiranye na Perezida wa Repubulika, abo banyeshuri bamubajije ibibazo byibanze ku kubaka ubumwe n’ ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje avuga ko abo banyeshuri bamubajije impamvu u Rwanda rukomeje gutera intambwe ndende kandi ruvuye habi, bitandukanye cyane n’ ibindi bihugu bikiva mu ntambara, aha Perezida kagame yabasubije ko u Rwanda rutera imbere umunsi ku munsi bitewe n’uko ibyo biyemeje gukora babishyira mu bikorwa.

Mu gihe bamaze mu Rwanda, aba banyeshuri 34 bo muri Kaminuza ya Copenhagen basuye ibitaro bya Ndera, Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda, Minisiteri y’Uburezi, Komisiyo y’ ubumwe n’ ubwiyunge n’ ahandi hatandukanye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Mata 2011 nibwo aba banyeshuri bazava mu Rwanda aho bazakomereza urugendo rwabo mu gihugu cya Uganda.

image
image
Baganira n’abanyamakuru

image
Minisitiri Murigande aganira n’abanyamakuru

Foto:Village Urugwiro

Ishimwe Samuel

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11972