Sebuharara Sylidio
KIGALI – Minisiteri ishinzwe EAC (MINEAC) itangaza ko n’ubwo Abanyarwanda bakora ibishoboka ngo babyaze umusaruro umuryango wa East African Community (EAC), hagikenewe ko bamenya indimi zikoreshwa muri uyu muryango kugira ngo bashobore kuwukoreramo. Aha hakaba hateganywa gutangwa amasomo ku rurimi rw’Igiswahiri mu Mirenge n’ibigo mu Rwanda.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEAC, Robert Ssali taliki ya 27 Mata 2011 aganira n’abagomba kujya kwigisha abaturage mu Mirenge n’ibigo mu Rwanda, akaba yarabasabye no kwigisha Abanyarwanda ibyo uwo muryango ukora n’inyungu bawukuramo, kuko kugeza ubu hari benshi batarawumenya, ntibamenye n’amategeko awugenga.
Umuryango wa EAC ufite isoko ry’abantu barenga miliyoni 120, Abanyarwanda bakaba bagomba gukora byinshi byiza ngo baryungukiremo, MINEAC ikaba itangaza ko hari ibigiye gukorwa kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwiga ururimi rw’igiswahili kugira ngo Abanyarwanda bajya mu bihugu bigize EAC bashobore kubikoreramo nta ingorane z’ururimi.
Ni muri urwo rwego MINEAC yatangiye guhunda yo kwigisha abaturage kumenya gahunda z’uwo muryango, n’ibyo bakwiye gukora kugira ngo bashobore kuwisangamo bazi amategeko awugenga, bityo amahirwe yabo bashobore kuyabyaza inyungu.
Mu nyungu zivugwa hakaba harimo ko Abanyarwanda bakwiye kongera ibyo bakora bakanabyongerera agaciro kuko isoko ryagutse, akavuga ko n’abafite ibyo gukora bagomba kwitoza kubikora neza bitegura ipiganwa kugira ngo bashobore kwagura ibikorwa byabo.
Taliki ya 2 Gicurasi nibwo ibikorwa byo kwigisha Igiswahili mu baturage bo mu Mirenge bizasubukurwa, bikiyongera kuri gahunda z’amasomo atangwa kuri urwo rurimi mu mashuri makuru n’ayisumbuye.
Robert avuga ko Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 10 bazashobora kumenya icyo bakwiye gukura muri EAC kurusha uko babyumva ubu, mu gihe abanyamahanga bandi batangiye kumva akamaro ka EAC.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=543&article=22186
Posté par rwandaises.com