Peter Kamasa
Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubudage Madamu Christine Nkulikiyinka yasuye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 17, ayishimira ishema ikomeje guhesha u Rwanda.
Mu kiganiro yatanze nyuma yo kureba umukino ikipe y’igihugu yatsinzemo FC Koln ibitego bitatu kuri kimwe (3-1), Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yatangaje ko ashimishijwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abaterengeje imyaka 17 ndetse akaba yarabasabye ko bakomereza aho, bagakomeza gutsinda ndetse no mu gikombe cy’isi ikazitwara neza.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage yanashimiye abafana bari baje gushyigikira ikipe, asaba ko bakomeza kuyishyigikira kugira ngo ikomeze kwitwara neza no mu yindi mikino ifite.
Umutoza wungirije mu Ikipe y’Igihugu Amavubi, Nshimiyimana Eric avugana n’iki kinyamakuru kuri uyu wa 23 Gicurasi 2011, yemeje ko kwifata neza kw’iyo kipe bizayifasha no gutsinda, ati “icyangomba ni uko bamenya icyo bagomba gukora, kuko bazaba bahagarariye u Rwanda, gutsinda kwabo bikaba ari ishema ry’igihugu.”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Brig Gen. Jean Bosco Kazura avuga ko ari ibintu byo kwishimira kuko byatumye ikipe ikomeza kubona ko ishyigikiwe.
Kazura akomeza avuga ko n’abandi Banyarwanda bakwiye gushyigikira iyo kipe ndetse bakayiba hafi kuko ari ikipe yabo.
Minisitiri w’Urubyiruko Umuco na Siporo mu Rwanda, Mitali Protais we avuga ko kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage yarasuye iyi kipi, ari igikorwa cyiza cyane, ndetse ngo n’abandi Banyarwanda bari mu gihugu cy’Ubudage bari bakwiye gusura ikipe yabo bakanayishyikira, ati “Kubasura bibongerera morare bikabereka ko bashyigikiwe.”
Umufana ukunda cyane Rujugiro, avuga ko yizeye ko ikipe izagera kuri byinshi muri iryo rushanwa, kandi akaba abona kuba batsinda imikino ya gicuti bizabafasha no kwitwara neza mu gikombe cy’isi.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=554&article=22823
Posté par rwandaises.com