U Rwanda ni igihugu kirimo kuzamuka ndetse no kwihuta mu iterambere byumvikana ko n’ abaturage barwo batasigaye inyuma. Iryo terambere rero ntago bikwiye ko abatuye mu gihugu bariryamo umunyenga bonyine, ahubwo rikwiye kugera kuri buri Munyarwanda aho ari hose ku isi hose.

Ni muri urwo rwego Abanyarwanda baba ku mugabane w’ u Burayi (Rwanda Diaspora Convention Europe /RDCE 2011) batumiye abanyamabanki n’amasosiyete y’ ubwubatsi kujya kwitabira ibiganiro bizabahuza mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo bakoranamo ku bufatanye bw’ impande zombi bityo bagateze imbere urwababyaye.

Mu gihe abagize ihuriro ry’ Abanyarwanda baba ku mugabane w’ u Burayi bagitegereje guhura n’ Abanyamabanki bo mu Rwanda, ndetse n’abashoramari batandukanye babaye hashyizweho urwego ruzabafasha gusobanukirwa inyungu ziri mu gutanga inguzanyo ku bakiriya bityo bakagera ku rwego rushimisha buri wese.

Mu nama iheruka yahuzaga abagize ihuriro ry’ Abanyarwanda baba I Burayi, Mzee Peterson Sentenga uhagarariye Ihuriro rishinzwe ibijyanye no gutanga inguzanyo (Rwanda Diaspora Mortgage Group), yatangaje ko benshi mu banyamabanki bishimiye ishyirwaho ry’ uru rwego.

Sentenga yongeyeho ko abagize inama y’iri huriro bazarebera hamwe uburyo bwiza bwo gutangamo inguzanyo hibanzwe ku kibazo cyo kubaka amazu kuko bitagirira inyungu nyir’ukubaka gusa ahubwo bifasha n’igihugu mu iterambere.

Igitekerezo cyo gushyiraho Ihuriro rishinzwe ibijyanye no gutanga inguzanyo (Rwanda Diaspora Mortgage Group) cyaje biturutse ku buryo Abanyarwanda baba mu mahanga bahura n’ibibazo mu gihe baba bifuza kubaka amazu mu rwababyaye.

Umwe mu bagize iri huriro yagize ati: “Tuziga ku bibazo byinshi, hari bamwe mu banyamuryango bacu baba bifuza kugura amazu yuzuye hari n’abandi baba bashaka kwiyubakishiriza ubwabo. Gusa kuri ubu icyo dushyize imbere ni ukuzamura umubare w’abanyamuryango kuko uko turushaho kuba benshi ni nako ibitekerezo byacu birushaho kumvikana”.

Umunyamabanga Mukuru w’ Ihuriro ry’ Abanyarwanda baba mu Bwongereza, Alex Ntare yavuze ko n’ ubwo ihuriro ryavukiye mu Bwongereza, buri Munyarwanda wese ahawe ikaze. Yanavuze ko uwifuza kwinjira mu ihuriro yabona inyandiko zigaragaza ibisabwa ku ruguba rwa internet rw’ iri huriro www.rwandadiasporaconventioneurope.com

Yakomeje agira ati: “umubare w’ inyungu mu bihugu biri mu nzira y’ Amajyambere nk’ u Rwanda usanga uri hejuru ugereranyije n’ ibihugu byateye imbere tubamo. Ibi bifitanye isano no kwiyongera kw’ agaciro k’ifaranga ry’igihugu ndetse n’amafaranga amabanki akoresha atanga inguzanyo”.

Uhagarariye Abanyarwanda baba mu Bwongereza Ignasius Mugabo mu ijambo yagejeje ku bagize iri huriro yagize ati: “Maze amezi 2 ashize mu Rwanda, ariko mbabwije ukuri ko igihe cyo gushora imari kigeze. Ntimutekereze ko umushoramari ari wawundi ufite ama miliyoni y’amadorali, ni njye nawe muri bike dufite”.

Twabamenyesha ko muri Gahunda yateguwe n’Abanyarwanda baba mu Bwongereza hateganyijwe inama y’ ihuriro ry’ Abanyarwanda baba ku mugabane w’ u Burayi (Rwanda Diaspora Convention Europe RDCE 2011) kuva ku itariki ya 22 – 24 Nyakanga 2011, ikazabera mu Bwongereza (The Apex Centre Charter Square Bury St Edmunds IP33 3FD).

UMUHOZA N. Jessica


http://www.igihe.com/news-10-20-13449.html

Posté par rwandaises.com