Consortium for Refugees and Migrant Rights (CoRMSA) na Southern Africa Litigation Centre (SALC), ni amashyirahamwe abiri avuga ko Kayumba Nyamwasa atari akwiye guhabwa ubuhungiro mu gihugu cya Afurika y’Epfo kubera ko aregwa ndetse agakurikiranwaho ibyaha byo guhohotera ikiremwa muntu.

Ikindi kandi ngo kumuha ubuhungiro bihabanye cyane n’ibiteganywa n’amategeko iki gihugu cyamwakiriye kigenderaho.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) dukesha iyi nkuru bivuga ko aya mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu akorera muri Afurika y’Epfo, asaba Leta y’iki gihugu kwambura Kayumba Nyamwasa uburenganzira afite nk’impunzi kuko ngo uburyo babumuhaye bunyuranyije n’amategeko basanzwe bariyemeje gukurikiza.

Umunyamategeko Alan Wallis wo mu ishyirahamwe “The Southern Africa Litigation Centre” ubwo yaganiraga na AFP yagize ati: “Itegeko rigenga impunzi ryashyiriweho kurengera abantu bahura n’ibibazo byo gutotezwa yemwe badafite kirengera mu bihugu byabo by’amavuko; ntabwo ari iryo gukingira ikibaba ababiteje; biratandukanye cyane.”

Aya mashyirahamwe akomeza atangaza ko ubu arimo gukora ibishoboka byose ngo arebe uburyo yanyura mu nzira zemewe n’amategeko, bityo yemeze ubutabera bwa Afurika y’Epfo kwambura Kayumba Nyamwasa uruhushya rw’ubuhunzi bamwemereye.

Faustin Kayumba Nyamwasa, yahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda (RDF), afite ipeti rya Lt. General, mbere y’uko akatirwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare igihano cy’imyaka 24 y’igifungo ndetse no kwamburwa impeta zose za Gisirikare ku wa 14 Mutarama 2011; yahungiye mu gihugu cy’Afurika y’Epfo muri Gashyantare umwaka ushize.

Kayumba ashakishwa n’ubutabera bw’u Bufaransa, ubwa Espagne, ndetse n’ubw’u Rwanda rwamukatiye igifungo cy’imyaka 24. Kuya 14 Mutarama 2011 Urukiko Rukuru rwa gisirikare rwafashe icyemezo cyo kumuhanisha we na bagenzi be barimo Theogene Rudasingwa, wahanishijijwe igifungo cy’imyaka 24 naho Patrick Karegeya na Gahima Gérard bakatirwa imyaka 20 y’igifungo.

Aba bose uko ari bane bahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, guhungabanya umudendezo wa Leta, gukurura amacakubiri, gusebanya bakoresheje ibitutsi ndetse no kurema umutwe wa gisirikare.

Kanda Hano usome inkuru ya AFP cyangwa se aha usome inkuru ya BBC.

Ruzindana RUGASA

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13637