Leta y’u Rwanda irasaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha (ICTR) kuburizamo icyemezo cyari cyarafashwe cyo kohereza mu Bufaransa imanza ziregwamo Padiri Wenceslas Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta, kubera ko zikomeje gutinzwa.
Ibiro bya Loni bishinzwe gutanga amakuru, byatangaje ko kuri uyu wa Mbere intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye Eugène-Richard Gasana, yasabye akanama k’uru rukiko gusaba raporo ku miterere y’izo manza uko ari ebyiri zoherejwe mu Bufaransa muri 2007.
Gasana yagize ati: “Urukiko rufite inshingano zo guhagarika iyimurwa ry’izo manza mu gihe byaba bikomeje gutinza ubushinjacyaha kuri Padiri Wenceslas Munyeshyaka na Laurent Bucyibaruta.”
Umushinjacyaha w’urukiko rwa Arusha, Bubacar Jallow, yasubije Gasana ko hari amasezerano yemeranyijwe y’uko izo manza zakurikiranwa mu gihugu cy’u Bufaransa. Yongeyeho ko ubwo aheruka mu ruzinduko mu Burayi yavuganye n’abayobozi bo mu gihugu cy’u Bufaransa bakamwizeza kuzakurikirana neza izo manza.
Agence Hirondelle yatangaje ko muri 2007 ari bwo urukiko rw’Arusha rwohereje imanza z’abo bagabo bombi, Munyeshyaka wahoze ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Sainte Famille hagati y’1992 n’1994 na Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro.
Ubushinjacyaha bwanashyizeho abashinzwe gukurikirana uko izo manza.
Padiri Munyeshaka uba mu buhungiro i Gisors mu majyaryguru y’igihugu cy’u Bufaransa ashinjwa n’uru rukiko ibyaha birimo kwica, gufata ku ngufu no gushyikiriza abantu benshi umutwe w’interahamwe. Yakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda adahari igihano cy’igifungo cya burundu.
Bucyibaruta we aba hafi ya Troyes, naho ni mu majyaruguru y’u Bufaransa. Akurikiranyweho ibyaha byo gukangurira Interahamwe gutegura Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
Hejuru ku ifoto: Eugène-Richard Gasana
Emmanuel N. Hitimana
http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13493
Posté par rwandaises.com