Perezida Kagame(uwo hagati) aganiriza abanyeshuri i Gako
Perezida Kagame(uwo hagati) aganiriza abanyeshuri i Gako

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2011, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko abarwanya ubutegetsi bwa Mouammar Khadhafi bafite ukuri n’impamvu zifatika zo kurwanya ubutegetsi bwe.

Aganira n’abanyeshuri biga muri za Kaminuza zo mu bihugu byo hanze n’abitegura kujyayo, aho bari mu itorero ry’igihugu i Gako, Perezida Kagame yashimangiye ko abarwanya Umuyobozi wa Libiya Muammar Kadhafi, kuri ubu ufatwa nk’umunyagitugu, bafite impamvu zumvikana.

Kagame yagize ati : “Byari bimaze kuba akamenyero ko abayobozi b’ibihugu by’Afurika batsimbarara ku butegetsi, batekereza ko abaturage babo babyishimiye”.

Yongeyeho ko hashize igihe kitari gito, urubyiruko rwo mu gihugu cya Libiya rwerekeza mu bihugu binyuranye nka Tuniziya ndetse n’ahandi, rujyanwe n’impamvu z’amasomo cyangwa se gushakayo imirimo, ati : “Ntibisobanuye ko Tuniziya ari igihugu gifite ubushobozi buhagije kurenza Libiya, ku buryo ariho haboneka iby’urubyiruko rwa Libiya rukeneye, ahubwo byari ikimenyetso cy’ibitagenda neza”.

Si ubwa mbere Perezida Kagame agarutse ku kibazo cya Libiya kuko mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique nabwo yari yabigarutseho, aho yavuze ko Kadhafi ari we pfundo ry’ibibazo byagwiriye igihugu cya Libiya.

http://amakuru.igihe.com/spip.php?article14648

Posté par rwandanews