Published on July 22, 2011 by

Kuri uyu wa gatanu ahagana saa tanu z’amanywa nibwo President Paul Kagame yagendereye abanyeshuri biga mu mahanga bari mu ngando  z’ikiciro cya gatandatu cy’intore z’Indangamirwa ziri  mu kigo cya gisirikare i Gako.

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bitabiriye uyu munsi bafashe ifoto y’urwibutso

Perezida Kagame n'abandi bayobozi bitabiriye uyu munsi bafashe ifoto y'urwibutso

Aba banyeshuri  317 biga hanze y’u Rwanda mu bihugu 19 bitandukanye, barimo kwigishwa ku bumwe n’ubwiyunge, no gutanga isura nyayo y’u Rwanda hanze aho biga.

Mu bindi aba banyeshuri bari guhugurwamo harimo uburere mbonera gihugu, umuco nyarwanda ndetse na gahunda zitandukanye za leta.

President Kagame akaba agiye kureba aho aya mahugurwa ageze ndetse no kuganira n’aba banyeshuri banategura gusubira mu masomo yabo aho biga mu mahanga.

Ministre Mitali yishimana n’intore mu ngando

Ministre Mitali yishimana n'intore mu ngando

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu harimo Minisitiri w’Uburezi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ingabo n’abandi batandukanye.

Mu ijambo rye Perezida wa Repubulika Paul Kagame  yagarutse ku gukangurira aba banyeshuri gukunda igihugu ndetse no kugira umuco wo kumva ko nta wundi uzateza imbere u Rwanda uretse abana barwo.

Paul Kagame yibukije aba banyeshuli ko bafite amahirwe menshi kuba biga mu mashuri meza, anabasaba ko ayo mahirwe bagomba kuyabyaza umusaruro. Yagize ati: “Dukurikije amateka igihugu cyacu cyanyuzemo nta mahirwe na make tugomba gutakaza“.

Aba banyeshuri bakaba bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bifuza President Paul Kagame.

Umuseke.comhttp://umuseke.com/2011/07/22/gako-nyakubahwa-perezida-kagame-yasuye-abanyeshuli-bari-mu-ngando/

Posté par rwandanews