I Champs Elysée mu biganiro byamaze iminota irenga 60, President Kagame ku butumire bwa President Sarkozy bibanze ku kuvugurura imibanire y’ibihugu byombi yagiye izamo agatotsi mu myaka yashize.
Amakuru dukesha urubuga rw’ibiro bya President w’Ubufaransa, aravuga ko aba bagabo bemeranyijwe gusubizaho umubano w’ibihugu byombi ushingiye ku biganiro (dialogues) no kubahana kw’impande zombi.
Ikigega cy’iterambere mu bufaransa, Agence Francaise de Developement (AFD) kigiye kuzamura amafaranga cyageneraga imishinga imwe n’imwe mu Rwanda, akava kuri Miliyoni 23 z’amaeuro ubu, akagera kuri Miliyono 42,2€.
Sarkozy yavuze ko Ubufaransa bwiteguye gushora imari mu mishinga y’ingufu kamere ndetse no gutunganya no gukoresha Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu.
Sarkozy na Kagame kandi bavuganye ku kohereza abanyeshuri b’abanyarwanda mu Bufaransa, no gufasha mu ikoresha ry’indimi nyinshi (Multilanguisme) mu Rwanda.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2012 Ubufaransa ngo buratangira kubaka inzu ndangamuco y’Ubufaransa nshya mu Rwanda.
Sarkozy kandi ngo yongeye kwemerera President Kagame ubufatanye bw’ibihugu byombi mu butabera. (Ubufaransa bivugwa ko bucumbikiye benshi mu bashinjwa Genocide)
Aba bagabo kandi ngo bavuganye ku mahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari, ndetse n’uruhare rw’Umuryango wa Africa y’unze ubumwe mu kongera kubaka igihugu cya Libya.
Photo Flickr
Jean Paul Gashumba
UMUSEKE.COM
http://umuseke.com/2011/09/12/kagame-na-sarkozy-bavuganye-iki-soma-ibindi/
Posté par https://rwandaises.com