Yanditwe na Migisha Magnifique
Nyuma y’uko Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa rwanze kohereza mu Rwanda Agathe Kanziga Habyarimana, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwatengushywe n’uyu mwanzuro wafashwe n’uru rukiko ; ibi ariko ngo ntibizabuza ko hakomezwa gukurikirana abakekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Martin Ngoga kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko u Rwanda rwatengushywe n’iki cyemezo cyo kutohereza mu gihugu Agathe Kanziga Habyarimana, ukekwaho kuba ari mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ngoga yagize ati : “Iki cyemezo cyo kutohereza Agathe Habyarimana cyadutengushye, ariko tuzakomeza gushyira imbaraga mu kugeza imbere y’ubutabera abakoze Jenoside.”
Yongeyeho ati : “Twizeye ko ubucamanza bw’u Bufaransa buzakomeza gushaka uburyo butandukanye burimo kuburanishiriza Agathe Habyarimana ibyaha bya Jenoside muri icyo gihugu, icyemezo u Rwanda rutemera. Turindiriye kandi kureba niba imiryango irengera ikiremwamuntu yasabaga ko yakoherezwa mu Rwanda, izasaba u Bufaransa ko yakoherezwa, cyangwa niba izashyigikira ukudahana.”
Imiryango yibumbiye muri Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), yatanze ikirego cy’uko Madamu Habyarimana yaba yaragize ubufatanyacyaha muri Jenoside ; muri 2008 inzego z’ubutabera z’u Bufaransa zakoze iperereza ku byaha aregwa, aho yahise afungishwa ijisho.
Madamu Habyarimana yangiwe guhabwa ubuhungiro mu Bufaransa mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka, aho amaze igihe kigera ku myaka 17 ariho atuye n’ubwo nta cyemezo cyemewe n’amategeko kimwemerera gutura ku butaka bw’iki gihugu.
Inama ya Leta y’u Bufaransa (urwego rukuru mu butabera bwo mu Bufaransa) yanze guha ubuhungiro Madamu Habyarimana mu mwaka w’2009, aho mu mwaka w’2004 yari yasabye uburengazira bwo kuba impunzi ya politiki muri iki gihugu.
http://www.igihe.com/spip.php?article16727
Posté par rwandanews