Amb Karega yabwiye Radio Rwanda ko ubu umubano w’u Rwanda na Afrika Yepfo umeze neza kandi inzego zose zihura zikaganira ku cyabateza imbere,aha yatanze urugero ko imiryango y’ubucuruzi nka MTN,South Africa Airways, sosiyete icuruza petrole n’ibiyikomokaho Engen n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.Yavuze ko ibihugu byombi bishyize imbere ubutwererane n’inyungu z’ibihugu bitatoberwa n’abantu ku giti cyabo batemera icyiza cyava mu Rwanda.
Amb Karega mu kiganiro yahaye abitabiriye iyi nama yibukije amateka mabi yaho u Rwanda ruvuye agaragaza intambwe rwateye mu kwiyubaka mu gihe gito n’amikoro make. Yerekanye uruhare rw’ubuyobozi mu guhindura amateka. Yasabye abanyarwanda kudaheranwa n’inzika z’ibyashize dore ko iyo nama yari yitabiriwe na bamwe mu banyarwanda bahunze u Rwanda bavuga ko barengaywa.Nabo bari bafashe gahunda yo gukora imyigaragambyo hanze yaho iyi nama yaberaga.
Hagati aho ariko ngo abageze kuri 20 biganjemo abanyekongo n’abanyarwanda b’impunzi baje bambaye imyambaro igaragaza ko bahakana ibikorwa na leta y’u Rwanda.Amb Karega yabwiye Radio Rwanda ko umugambi wo kwigaragambya ngo waje guhoshwa nuko bisabiye ubwabo kwitabira inama yavugiyemo byinshi batari baze kuko abagombaga kwitabira imyigaragambyo bataje. Abenshi bahuriza ku mvugo yuko mu Rwanda ngo nta demokarasi ihaboneka.Aha Amb Karega yavuze ko mu Rwanda buri munyarwanda wese yishyira akizana.Yibukije inama y’umushyikirano buri muturage Wese atangamo ibitekerezo harimo abayobozi bose n’umukuru w’igihugu.
Herekanywe Film ya MIDIMAR ikubiyemo ubuhamya bw’impunzi zatashye ndetse na filimi igaragaza iterambere ry’u Rwanda.Ni umuhango wasojwe no kwidagadura mu muco nyarwanda aho amatorero n’abasitari bo mu Rwanda nka Kitoko basusurukije umunsi.
Akimana Latifat
www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=3237
Posté par randanews