Ibigega bya lisansi (Foto/Interineti)

Fred Muvunyi

KIGALI – Mu rwego rwo gushaka ingoboka ihagije mu gihe hari ibibazo bivutse ku bikomoka kuri peteroli, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko igiye kubaka ibigega bifite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 120.

Umunyamabanga uhoraho muri MINICOM,  Emmanuel Hategeka yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko iyi minisiteri igiye gukorana na Minisiteri y’ibikorwaremezo kugira ngo hubakwe ibigega bishya.

Emmanuel Hategeka yagize, ati “dufite intego yo kubaka ibigega byagoboka igihugu mu gihe cy’amezi ane haramutse habayeho ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri Peteroli, uyu munsi dufite ububiko bushobora kutugoboka ukwezi kumwe gusa.”

Kugeza ubu ngo hari abashoramari bamaze kuboneka biteguye gufatanya na Leta muri iki gikorwa ariko ngo ni ngombwa ko habanza gushyirwaho umurongo nyawo wo kubikora mo ariko kugeza ubu Ministeri y’inganda n’ubucuruzi imaze guteganya hamwe muhazubakwa ibigega, Emmanuel Hategeka ati, “ kugeza ubu turashaka kubyubaka muri Gasabo ariko turashaka kubinoza neza dufatanyije n’inzego zibishinzwe nk’Akarere ka Gasabo na Ministeri y’ibikorwaremezo.”

Ministeri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko ububiko bwa Lisansi  bubaye bwiyongereye bakangurira abikorera ku giti cyabo kurangura peteroli nyinshi.

Amakompanyi ya lisansi  nayo yasabwe guhorana byibura metero kibe 10.000 kugira ngo bizere ko hari lisansi ihagije.

Ibi byose ngo bigamije guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

U Rwanda rutumiza litiro miliyoni 17 za lisansi  buri kwezi zikoreshwa mu nganda no mu ngo.

Inzira ikoreshwa mu kuzana iyo lisansi , ituruka ku cyambu cya Mombasa, ikanyura mu itiyo ya metero 485 ikagera i Nairobi ikabona kuza i Kigali inyuze Uganda ikoze umuhanda wa kilometero 1.250.

www.izuba.org.rw/index.php?issue=634&article=27236

Posté par rwandanews