Perezida  DENIS SASSOU N’GUESSO wa Congo-Brazzaville, yageze I Kigali ku mugoroba w’uyu wa mbere, akaba yakiriwe na prezida wa repubulika Paul Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe.

Mu ruzinduko rw’iminsi 3 agirira mu Rwanda, prezida wa Congo Brazaville azagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, azasura kandi urwibutso rwa jenoside rwa Gisozi, abakuru b’ibihugu bombi kandi  bazagirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Perezida Sassou N’Guesso azasura bimwe mu bikorwa by’iterambere ry’imibereho n’ubukungu biri mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.  U Rwanda na Congo-Brazzaville byishimira umubano mwiza bifitanye, umubano washimangiwe n’uruzinduko perezida Kagame yagiriye i Brazzaville mu Gushyingo k’umwaka ushize wa 2010.
Biteganyijwe ko Abakuru b’ibihugu byombi bazashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi agamije guteza imbere imishinga y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko rwa Sassou Nguesso hazaba n’inama ihuza komisiyo ihoraho y’ibihugu byombi. Abagize iyo komisiyo bakazungurana ibitekerezo mbere y’uko haba inama yo kurwego rwa ministeri  izayoborwa na ba ministri b’ububanyi n’amahanga.

Sadah HAKIZIMANA

www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=4363

Posté par rwandanews