Mu karere ka Rubavu kuri uyu wa gatatu hatangiye umwiherero w’abasenateri uzamara iminsi itatu. Intego nyamukuru y’uyu mwiherero nk’uko byatangajwe na perezida wa sena Dr Jean Damascene Ntawukuriryayo, ni uguhurira hamwe bakiga ku ngamba zatuma  bagira akarusho mu kazi, bityo bakazabasha gukomeza akazi keza katangiwe na bagenzi babo basimbuye, bakazanira abaturage impinduka nziza.

Uyu mwiherero w’abasenateri urikubera i Rubavu, uje nyuma y’uko hashize igihe gito  batangiye imirimo yabo.
Mu kuwutangiza ku mugaragaro, prezida wa sena Dr Jean Damascene Ntawukuriyrayo, yavuze ko byabaye ngombwa ko bahura ngo baganire mu buryo bwisanzuye, kugirango bafate ingamba zatuma barushaho kunoza umurimo wabo. Perezida wa sena kandi, yanavuzeko bafite inshingano yo kugera ikirenge mu cy’ababanjirije ndetse bakanarenzaho ku kazi keza bakoze bakanagashimirwa n’igihugu ku mugaragaro.

Perezida wa sena kandi aganira n’abanyamakuru, yavuze ko uyu mwiherero abaturage bakwiye kuwutegaho inyungu nyinshi, ngo kuko bagiye kurushaho kwegerwa hashakirwa umuti urambye ibibazo byabo, hanumvwa ibyifuzo byabo.

Honorable senateur Tito Rutaremara, niwe watanze ikiganiro cya mbere muri uyu mwiherero, kijyanye no gusobanura amateka ya sena, inkomoko yayo, inshingano n’umwihariko wa sena y’u Rwanda. Iki kiganiro yatanze yifashishije amateka y’u Rwanda n’ay’isi muri rusange, cyagaragaje ko sena y’u Rwanda ifite byinshi ihuriyehio n’izindi ikagira n’umwihariko wayo kandi wingirakamaro  n’ubwo imaze igihe gito.

Uyu mwiherero uzasozwa kuri uyu wagatanu. Ibiganiro byinshi biteganijwe bizatangwa na bamwe mu basenateri ubwabo, hakaba ariko hanateganijwe n’ibindi bizatangwa n’izindi nararibonye n’abayobozi banyuranye b’u Rwnda , nka minisitiri Louise Mushikiwabo na Pastor Mpyisi Esdras.

Jean Claude KWIZERA

www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=4341

Posté par https://rwandaises.com