Inama y’Umwiherero wa Diaspora yabaye igamije kwungurana inama no gutanga ibitekerezo kubijyanye no guha ingufu RDGN, imiryango iyegamiyeho n’ubunyamabanga buhoraho bwayo. Ni muri urwo rwego hakozwe ibikurikira:

1. Umunsi wa mbere hatanzwe ibiganiro bitandukanye:


1.1. MINALOC yaganirije Diaspora kubijyanye na leadership n’imiyoborere myiza. Icyo kiganiro cyagaragaje impinduka ntangarugero y’imiyoborere myiza iranga u Rwanda inagaragaza ingero nziza ziranga abayobozi zishobora gufatirwaho ingero mu miyoborre y’inzego zitandukanye za diaspora.


1.2. RDB, ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda, cyatanze ikiganiro kw’iterambere kigaragaza impamvu u Rwanda ari igihugu kibereye ishoramari kuri bose, byumwihariko kuri diaspora.

1.3. RSSB
(Ikigo cyahuje Caisse Sociale na Rama) cyatanze ikiganiro kw’ishoramari rirebana n’uburyo Diasopora yarushaho kuba imwe mu ba shoramari mu Rwanda bagura amazu meza, akomeye kandi arambye. Hanamenyekanishiojwe ko kugeza ubu 50% y’amazu ya Caisse Sociale yaguzwe n’abantu baturuka muri diaspora.


1.4. Ubuyozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka (Immigration & Emigration) nabwo bwatanze ikiganiro cyashishikaje benshi. Diaspora yasobanuriwe ku buryo burambuye ibijyanye n’uburenganzira bwo kubona ibyangombwa ku banyarwanda batuye mu mahanga. Hatanzwe ibibazo byinshi kandi byose byabonewe ibisubizo bishimishije.

2. Ku munsi wa kabiri:


2.1. Diaspora yasuye umushinga wa One $ Campaign. Hagaragaye ko ibikorwa bya phase ya mbere byenda kurangira. Hamenyekanishijwe ko hasigaye phase yo gukomeza uyu mushinga kandi ko inkunga ya Diaspora igikenewe cyane. Abadiaspora bari aho, bitegereje icyo gikorwa, baragishima kandi baniyemeza kwitabira ibikorwa byo gusoza icyo kivi bateruye.


2.2. Inama ya Diaspora yakomereje i Gashora mu karere ka Bugesera aho yamurikiwe inasobanurirwa uburyo buri mu diaspora ubishaka kandi ubifitiye ubushobozi yagira inzu mu Rwanda (A home to Home), iciriritse kandi ikomeye. Aba diaspora bashimye ibisobanuro bahawe. Bamwe muri bo bazobereye iby’ubwubatsi batanze ibitekerezo banashima cyane ibiciro, ibikoresho n’imyubakire mishya yagaragarijwe n’ikigo cyatanze icyo kiganiro.

2.3. Uwo munsi, Diaspora yawushoje igaragarizwa raporo y’icunga n’ikoreshamari ya RDGN na PS mu gihe cy’imyaka ibiri ishize (2010-2011).

2.4 Mbere yo gusoza inama no gufata imyanzuro habaye amatora agamije gushyiraho Komite y’agateganyo kuko isanzwe yari icyuye igihe. Iyo Komite yagiyeho ikaba izasimburwa mu gihe cya Convention izaba mu mwaka wa 2012. Abagize Komite y’agateganyo ni aba bakurikira:

Gustave karara, Perezida (Belgium)
Me Matata Slyvetre, V/Perezida (Canada)

Dr Ismael Buchanan, Secretary General (Malaysia-Rwanda)
Alexis Kazabakaza, Tresorier (Burundi)
Aloys Habarurema, Komiseri (Belgique)

Emmanuel Twahirwa, Komiseri (Uganda)
Leon Iraguha, Komiseri (USA)

Marie Louise Niyibizi, Komiseri (South Africa)
Delphine Mukaneza, Komiseri (China)
Fr Eric Deo Kabera, Komiseri (Malawi)
Marie-Grace Ruzindana, Komiseri (Canada)
Sheikh Hassan Hategikimana, Komiseri (Botswana)

Feza Ruzibiza, komiseri (UK-Rwanda)

Theogene Ntalindwa, Komiseri (Belgium)
Aimable rwamucyo, Komiseri (Rwanda)

N.B. V/Perezida Mme Leonie Rutanga, komiseri Anastase Niyoyita na Komiseri Justine Mbabazi barasimbuwe kubera ko babisabye bakabyemererwa.
Hanatowe kandi ba Komiseri bashinzwe ubugenzuzi bakurikira :

Emmanuel Twahirwa, Sheikh Hassan Hategikimana, Marie-Grace Ruzindana, Fr Eric Deo Kabera,
Marie Louise Niyibizi na Delphine Mukaneza.

Mu gusoza inama, hafashwe imyanzuro ikurikira:

1       Inama yifuje ko Ubunyamabanga buhoraho bwa RDGN bwagira ubushobozi bubufasha gushyira mu bikorwa imishinga ya RDGN biturutse ku misanzu yatangwa na za Diaspora zo hirya no hino ku isi ingana na 1/3 cy’imisanzu y’abanyamuryango bazo cyangwa hagatangwa undi musanzu wose wategekanwa na ROI.

2 Inama yifuje ko hasabwa inkunga muri leta kugira ngo Ubunyamabanga buhoraho bubone uburyo bwo gukomeza gukora mu gihe butari bwagira ubushobozi bwite kandi buhagije.

3 Inama yifuje ko hajyaho uburyo bwo kwishyuza za serivisi zikorewe abanyamuryango ba Diaspora mu bikorwa bibafitiye inyungu kandi hagategurwa ndetse hagashyirwa mu bikorwa imishinga ibyara inyungu kandi ifitiye akamaro RDGN n’abanyamuryango bayo.

4 Inama yiyemeje gukomeza gushyira mu bikorwa kubaka data base ifatanyije n’inzego za leta zibishinzwe.

5 Inama yiyemeje gukomeza kugira uruhare rukomeye kandi ruhoraho mugutanga amakuru no kuvuguruza ibinyoma n’impuha hakoreshejwe inzira nyinshi zitandukanye kumakuru arebana na diaspora n’u Rwanda.

6 Inama yasabye ko Diaspora yakomeza gukangurira abanyamuryango kwitabira no gutera inkunga imishinga Diaspora ifitemo uruhare.

7 Inama, ishingiye ku ngero nziza z’ibikorwa by’Itorero ry’igihugu byabaye mu burayi no muri America, yiyemeje kukomeza kukorana n’inzego zibishinzwe kugirango habe indi myitozo y’Intore n’Abatoza b’intore mu bindi bihugu.

8 Inama yiyemeje gushaka uburyo hajyaho umuyoboro uhuza inzego z’urubyiruko, abagore n’abanyeshuri na za kaminuza zo mu Rwanda n’izo mu mahanga kugirango hubakwe ubufatanye.

9 Inama yifuje ko RDMF( Rwanda Diaspora Mutual Found) yashirwamo imbaraga kugirango itangire gushyira mu bikorwa inshingano zayo hifashishijwe inzego zibishinzwe mu Rwanda no muri Diaspora.

10 Inama yifuje ko Amategeko agenga RDGN (Statuts) zakorerwa ubugororangingo kugirango ziberane n’imiterere mishya (Structures) ya Diaspora.

11 Inama yasabye ko ubugenzuzi bw’ibikorwa bya RDGN bwakorwa n’Abagenzuzi ba RDGN bafatanyije n’Abagenzuzi babafatanyabikorwa bayo nka Minaffet.

Bikorewe i Kigali tariki ya 23/12/2011
Aimable Rwamucyo
Executive Secretary wa PS/RDGN