Maître Matata Sylvestre (hagati), Visi-Perezida wa Diaspora ku rwego rw’isi (Foto/Kisambira).

Françoise Mukankubito

KIGALI – Bamwe mu Banyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) barasaba Leta y’u Rwanda ko Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Genocide “CNLG” yatangiza gahunda y’ingendo mu mahanga zigamije kwerekana imikorere yayo muri gahunda yo kurwanya Jenoside hanagaragazwa ibimenyetso ku bayihakana.

Abo Banyarwanda babitangaje ku wa 2 Mutarama 2012, ubwo basuraga iyo Komisiyo aho ikorera i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Visi Perezida wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’Isi, Me Matata Sylvestre, ubarizwa mu Mujyi wa Toronto mu gihugu cya Canada akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko icyo gihugu kirimo abantu batandukanye bapfobya Jenoside ndetse avuga ko bamwe ari n’abayobozi.

Yavuze ko abapfobya Jenoside batari muri Canada gusa ari, nayo mpamvu basaba Komisiyo gukorera ingendo hirya no hino ku Isi zigamije kumenyekanisha Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, byaba na ngombwa hakubakwa ibimenyetso byerekana uburyo yakozwe hagamijwe guhangana n’abashaka gusibanganya ibimenyetso byayo.

Me Matata yatanze urugero aho yagize, ati “Abanya Isiraeli bafite urwibutso  rwa Jenoside muri Canada.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Jean de Dieu Mucyo, yavuze kuri bimwe mu bibazo iyo Komisiyo ifite birimo: ibibazo by’abacitse ku icumu baza babagana badafite aho berekeza kubera ikibazo cy’ingaruka za Jenoside, aha akaba yaratanze urugero ku barwayi bafite kanseri na diyabete barazitewe na Jenoside, abanyeshuri bacikisha amashuri yabo kubera ubushobozi buke bwa FARG, n’ibindi.

Yakomeje avuga ko hari ikibazo kigenda cyiyongera kijyanye n’ihungabana rikaba ritakigaragra ku bacitse ku icumu gusa ahubwo riri no ku ruhande rw’abishe.

Umunyeshuri muri Kaminuza yo mu Bubiligi, Ndayambaje Aimable, nawe wari mu basuye iyo Komisiyo, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko hakenewe gutanga inyigisho ku Banyarwanda bari mu mahanga, cyane cyane ku  rubyiruko, kuko hari abana banga kuza mu Rwanda kubera kubuzwa n’ababyeyi babo.

Abagize Diaspora bifuje ko izo ngendo zatangira mbere y’uko icyunamo giteganyijwe muri Mata 2012 gitangira.

www.izuba.org.rw/index.php?issue=650&article=28087

Posté par rwandanews