Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yishimiye icyemezo cyo gufungirwa mu rugo cyafatiwe abasirikare bakuru bane mu ngabo z’u Rwanda bakekwaho gukora ubucuruzi butemewe muri icyo gihugu cy’abaturanyi.

Nk’uko byatangajwe na Radio Okapi, umuvugizi wa leta ya RDC Lambert Mende asanga icyo cyemezo cyerekana ko abafatanyabikorwa babo bashyira mu bikorwa ibyo bemeranyijweho, aho bagerageza kwigizayo abantu bagize uruhare mu byaha byerekeranye n’ubukungu byashegeshe Congo.

Mende yongeyeho ko igihugu cye kizahana kihanukiriye abaturage bacyo n’abazahafatirwa bagize uruhare mu bucuruzi butemewe muri icyo gihugu.

Twabibutsa ko kuva kuya 17 Mutarama 2012, abasirikare bakuru bane bo mu ngabo z’u Rwanda barimo Abajenerali batatu na Colonel umwe aribo : Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza bakuwe ku mirimo bari bashinzwe bafungirwa mu ngo zabo.

Icyo gihe Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Col. Nzabamwita yavuze ko batawe muri yombi bakurikiranyweho gukorana ubucuruzi n’abasivile, bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibyo mu ngabo z’u Rwanda bikaba bifatwa nk’imyitwarire mibi (indiscipline).

www.igihe.com/spip.php?article20380

Posté par rwandanews