target= »_blank » rel= »nofollow »>
Et voici le texte :
Banyarwanda,
Banyarwandakazi,
Baturarwanda,
Nshuti z’u Rwanda ;
Mu izina ryanjye bwite, iry’umuryango wanjye, no mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, mbifurije umwaka mushya muhire w’2012, muzawugiremo amahoro kandi uzabere uw’uburumuke no kwiteza imbere.
Mu mwaka ushize twarafatanyije, tugera ku bikorwa byinshi mu byiciro binyuranye by’ubuzima bw’igihugu cyacu haba mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere no mu butabera ; mbese navuga mu majyambere rusange. Nkaba ngirango mbibashimire.
Ubu buryo bwo gukorera hamwe, tugahuza gahunda nibwo bwatumye igihugu cyacu kimaze kugera kure heza, ni nabwo bugomba kuranga ibyo dukora byose. Twakishimira ko ubukungu bw’u Rwanda bukomeza kwiyongera ku gipimo gishimishije, kandi ko bugera ku Banyarwanda bose, kandi aho baba batuye hose.
N’ubwo habaye ibibazo by’ihungabana ry’ubukungu ku isi hose, umusaruro w’u Rwanda wiyongereye ku 8,8%, ikindi twishimira ni uko twakomeje guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, iryo zamuka ryari kuri 7,4% mu Ugushyingo uyu mwaka (2011), nyamara ahandi mu Karere dutuyemo byari 20% ; twashoboye no gukomeza kubungabunga agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.
Ikindi twakishimira ni uko twakomeje gushyira imbaraga mu korohereza ishoramari mu Rwanda, mu myaka itatu ishize twavuye ku mwanya w’143 mu bihugu 183, ubu tukaba turi ku mwanya wa 45 mu rwego rw’isi, n’uwa gatatu muri Afurika.
Gahunda zo gufasha Abanyarwanda bagifite intege nke mu kwikura mu bukene zageze ku Banyarwanda hafi bose zibagirira akamaro. Tuzakomeza kuzishyiramo imbaraga kurirango intego twihaye yo kuzamura Abanyarwanda bose tuyigereho kandi vuba.
Ibi byose kandi tuzakomeza kubyubakira ku musingi w’amahoro n’umutekano by’igihugu cyacu bitajegajega, buri Munyarwanda ashobore kwihangira cyangwa gukora umurimo umutunge n’umuryango we.
Abari mu buhinzi n’ubworozi bihaze kandi basagurire n’amasoko, urwaye agire uburyo buboneye bwo kwivuza bitamugoye, kandi buri mwana ashobore kwiga ; aha nagirango nongere nshimire Abanyarwanda muri rusange bagize uruhare mu gikorwa cyo kubakira abana babo ibyumba by’amashuri muri iyi gahunda.
Ndashimira n’inzego za gisirikare na Polisi babigizemo uruhare, nkanashimira Abanyarwanda bose, ukuntu twakomeje kwigirira icyizere no kukigirira inzego z’ubuyobozi ; ibi nabyo byagize uruhare runini mu gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.
Uburyo bw’umwimere bwo kwikemurira ibibazo duhereye ku bushobozi twebwe ubwacu twifitemo, dukwiye gukomeza kubugira umuco w’imikorere, ibi ni nabyo bizaduha agaciro dukwiye kuba dufite.
Uyu mwaka turangije igihugu cyacu cyongeye kubaka umubano mwiza n’ibindi bihugu ; muri byo twahera kubyo duhana imbibi, ibyo muri Afurika ahandi, iby’u Burayi n’ibyo muri Amerika, ndetse n’ibyo muri Aziya n’ibindi. Politiki y’u Rwanda ni iyo kwagura amarembo no kugirana ubutwererane n’ibindi bihugu.
Banyarwanda, Banyarwandakazi, Nshuti z’u Rwanda ; ndagirango nsoze mvuga ko Abanyarwanda tumaze gutera intambwe nziza. Uyu mwaka tuwutangirane imbaraga nshya, dukomeze kugira umwete wo gukora, kunoza umurimo, no guharanira kwigira bidasubira inyuma.
Ibi nibyo nifuriza buri Munyarwanda muri uyu mwaka dutangiye kandi ntituzabitezukeho. Nongeye kubifuriza mwese umwaka mushya muhire muzawugiremo imigisha myinshi, kandi uzarangwe n’ibikorwa bikomeza kuduteza imbere.
Posté par rwandaises.com