Njye ejuru mpagarare
Ndangurure mpamagare
Nterure mbaramutse
Ni Vaniya ubasuhuza
Mu nteruro z’abahanzi.
Mubyeyi wanyibarutse
Rozaliya MUKARUZIGA
Mubyeyi wampaye kubaho
Dawudi NZUNGIZE
010 UWAMAHORO wanyu
Ndetse na BUGINGO
Turabakumbuye cyane
Ngo twongere tubarebe
Turabibuka turacyariho.
Ndabibuka namwe
Navukanaga namwe
Dukundana cyane
KABANDANA
HABIMANA
020 UWIRINGIYIMANA na
TUYISHIME
Nkumbuye urungano rwanyu
Njye na Eric BUGINGO
Turabibuka twese
Turacyariho twebwe.
Babyeyi bakuru namwe
Daniel KABOGORA
N’umuryango wawe wose
Ndabibuka I Kinanira
030 Tuza kubasura
Twese mukadutetesha
Mutanga amata yera
Tutazi ibizahabera
Abirengaho Ruvusha
Mwene Ruvusha wa Ruvusha
Bafite amazina amwe bose
Iyo bitaba ibyo rwose
Sinari kubabura mwese
Amaze kuyabavusha
040 Ndabibuka ndacyariho.
Ndakwibuka dawe
Ntiwanyibagirwaga nawe
uri mu nzira uza kundeba
ku Mugonero uva ku Gisenyi
Bene Ruvusha babaye ibamba
Bakwikiraho ku musenyi
Waharenze bakwambuye impamba
Nari i Cyangugu kure yawe
Ngîra amatsiko cyane
050 Nshaka kumenya amakuru yawe
Ndakwibuka ndacyariho.
Kuwa 04/04/1994 waje kundeba
Nabaga kwa masenge nakundaga cyane
Bujeniya MUKASHEMA nâwe ndacyamureba
Aho wansanze ufite utwandiko tuntashya
Nyogokuru arembye cyane
Nuko ndakumbura cyane.
Nkomeje kukureba
Nkubonana ishavu n’agahinda
060 Nkebutse isura ya masenge
Mbona mumpishe byinshi kuko nari umwana
Maze ugiye kugenda
Nkubwira ko nzabasura
Sinarinzi ko ntazabasanga
Reka mbibuke ndacyariho.
Reka nibuke iyo nzira ya Nyungwe
Hamwe nawe MUKASHEMA nkunda
USENGIMANA n’UWIKUNDA
Jessé, Jimy na Siliake wagiye
070 Muri iyo nzitane y’ishyamba
Twanonnye kugera aho ubucûmba
Mu mvura y’amahindu
Iyo nzira ndende mbabwira
Yari nk’iya gorogota mwunva
Ndibuka abayiguyemo, ndacyariho.
Ibibi nabonye ni byinshi
Ibitanyibagira ni nk’ibi
Nabonye umugabo MUREGO
Ku Mugonero kuri bariyeri
080 Yafashe umwari amuca ibere
Nibaza n’iba agira umubyeyi
Wamwonkeje ku ibere.
Yariteretse hasi riraceza
Nsesa urumeza umubiri wose
Maze amarira araza.
Bashinyagurira uwo mwari
Ashegeshwa ndeba bamubwira
Ngo aratera imbabazi ntibwira
Ndamwibuka ndacyariho.
090 Ntibwiraga koko mbabwire
Twarasengaga cyane
Inzara n’inyota bitwishe
Ngasaba imana ngo ikunde
Igicu kibudike tugende
Iyo nzira yari ndende
Intagiriro ndayizi
Iherezo sinari ndizi
Ndayibuka ndacyariho.
Nge nagize amahirwe
Igihe ngucika NYAKWATA
100 Sogokuru umaze kumukwata
Iso yakwise iryo ukwiye
Sinabona urugukwiye
Nge ndi mutima ukeye
Ndi nfura y’abatware
Ubundi nakakubwiye
Ngo urakambikwa ikamba
Ariko birakwiye
Ngo nibuke sogokuru wange
Watatse rimwe numva
110 Ndamwibuka ndacyariho.
Muri iyo nzira ndende
Yangushije iwacu
Ku Kibuye aho mwumva
Ku musozi w’iwacu
Hatemba ibiremve
By’amaraso y’abacu.
Ngaho namwe nimwumve
Ahari umuryango wange
Nahasanze imirambo
120 Kuyisimbuka bigoye
Ndabibuka ndacyariho.
Marume NKURANGA
Na Donatha ubara inkuru
Ndetse na papa wange
Yahabaye intwari cyane
Arwanya ba ruvusha
Bigeraho araneshwa
Basatura umutwe nkuranga
Wabahaga ubuhanga
130 Mu ishuri ry’abaganga
Ku mugonero kuri ESI.
RUGAMBA BITAHA
Ndakwibuka rwose
Ku kiriziya yera
Wari utuye munsi
I Ngoma ha kera
Bakwishe nabi
Wiruka uyisanga
Ndakwibuka ndacyariho.
140 Ndakwibuka dawe
Ku musozi ahongaho
Mparebatisimu iyongiyo
Uririmba indirimbo
Donatha uyimutura
Ugira uti “uru rugendo
Sinzi ko tuzarusoza”
Mbere yo kuba umurambo.
Wiseguye igiti hasi
Aburahamu abizi
150 Ari nawe uzize cyane
Nuko usaba utakamba
Ngo bateme rimwe utumva
Ngo utaza gupfa usamba
Ugataka bakumva
Sept atema ijosi wumva
Ritembagara hasi
Ndakwibuka ndacyariho.
Wapfuye utazi aho ndi
N’abavandimwe bange
160 Ndetse na mama wacu
Bishe abagore benshi
Bashinyagurirwa cyane
Bakorerwaho ubufindo
Bavugirwaho menshi
Ngo barashaka kureba
Amatako y’infura zacu
Uko atandukanye n’ayabo
Dore ko umubiri wabo
Waziraga cyane amazi
170 Ndabibuka nararushoje.
Nakundaga mama wange
Ngahora numva iteka
Nzanyura aho yaguye
Nibura nkamureba.
Muri iyo nzira ndende
Nageze ku mirambo
Uwambere ari Yohani
N’intoki ze ndende
Bamuciye ikiganza
180 Kiri hejuru yabo
Ndakwibuka ndacyariho.
Uwa kabiri ni mawe
Na sogokuru wange
Na nyogokuru yewe
Iruhande gatoya
Amashusho ndayareba
Abana bane batoya
Ndetse n’undi umwe ntazi
Barambaraye hasi
190 Iyo ngize kubarota
Inzozi ziba ndende
Nakanguka mu gitondo
Nkagira agahinda kenshi
Ndabibuka ndacyariho.
Umugabo Eliyamu
Yavugaga yuko
Azohereza umuntu
Akaza kunshaka
Ngo ntibyari ubuntu
200 Yamuhaga amafaranga
Akanyica uko ashaka
Ndihisha biratinda
Bakomeza kunshaka
Ndabyibuka ndacyariho.
Bavugije induru
Biruka kuri HABIMANA
Uwo ni musaza wange
Nyamara uwo ni NYAKWATA
Wabimbwiye yigamba
210 Bamvumbuye mu mitumba.
Ndayibuka iyo saha
Ya saa kumi n’imwe
Izi z’umugoroba
Numva ijwi rirenga
Ngo uwo mukobwa ari hehe,
Umugabo Safari
Aza agana aho ndi
Afite icumu n’imipanga
Byuzuye amaraso menshi
220 Y’abo baziranenge.
Ngo yashakaga cyane
Gukora ibyo ashaka
Nk’uko yagombaga kwica
Uwari papa wange.
Naramurebye musaba ikintu
Ngo anyicire ahongaho
Nzabone abampamba.
Ndeba hasi mpabona umwase
N’urukoma rwiza ndarurambura
230 Ndihangana mbikora neza
Nk’uko papa yagenje.
Ndabyibuka, ndacyariho.
Yarandebye Safari
Agira izo atagiriye abandi
Anjyana iwe y’ihimura
Ngo ngê nubaha abe bose
Nk’uko bubahaga abange
Ngo azajya yibuka neza
Arebeye kuri njyewe
240 Abatutsi bene wacu
Uko basaga kera.
Ndahibuka aho hantu
Ndacyariho.
Twarashavuye cyane
Ariko kubw’Imana
Murokozi amaze kuza
Nza kubona Eric
Uwo ni Musaza wange
Turi kumwe twembi
250 Narishimye cyane
Ndabyibuka nkubonye
Tukikanga twese
Tukiriho twembi.
Ndashaka kukubwira
Ikiri ku mutima wange
Uzabe intwari nka dawe
Nzagira umutima nka mawe
Tuzaharanire cyane
Kubaho neza nk’abandi
260 Tugire inshuti nyinshi
Kandi zizira uburyarya
Turacyariho shenge.
Ndangize mbabwira
Babyeyi mwambyaye
Uko bwije n’uko bukeye
Ndabakumbura cyane.
Ndabakunda bihebuje
Mwagiye ntabishaka
Nkibakeneye cyane
270 Mugenda n’uko ntashaka
Nzahora mbibuka iteka.
Nzakora ibishoboka byose
Mbe intwari nkamwe mwembi
Ndetse n’umuryango wose
Nge na Eric twembi
Ni twebwe mashami yanyu
Nzamubera byose
Nk’uko mwari mwese
Nzahababera rwose
280 Niryo sezerano muhaye
Maze tubibuke iteka
Turacyariho twembi
Ni Vaniya wanyu
Uvugisha umuhanzi
Imana ibakire iwayo.
Par Aimable NDAYAMBAJE
Dédié à toute la famille regrettée
de Vania UWAMAHORO
Bruxelles, le 13/02/2009
Posté par rwandaises.com