Iyi nkuru  Yashyizwe ku rubuga na ·

Clémence Umugwaneza wari waraburiwe irengero kuva kuwa11 Mutarama uyu mwaka, umurambo we wabonetse ureremba ku mugezi witwa St Lawrence mu birometero 100 uvuye aho yari atuye.

UMUGWANEZA Clémence umurambo we wabonetse

UMUGWANEZA Clémence umurambo we wabonetse

Umurambo wa Clémence Umugwaneza,26, wabonywe n’abarinzi b’inkombe kuwa gatandatu nijoro hafi y’umujyi wa Louiseville, mu birometero 115 mu majyaruguru ya Montreal aho Umugwaneza yari atuye.

Uyu mukobwa kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yapfuye. Nyuma yo kumenya ko umurambo ari uwa Umugwaneza, Police y’i Montreal yarabimenyeshejwe ngo ibwire inkuru mbi umuryango we.

Ibizamini bya nyuma y’urupfu birakorwa vuba kugirango hamenyekane impamvu y’urupfu rwe n’igihe amaze ari mu mugezi.

Ibizami bya autopsy ngo biraza kugaragaza niba uyu mukobwa yarabanje kwicwa mbere yo kujugunywa mu mazi, niba yarijugunye mu mazi (yariyahuye) no kumenya neza neza igihe yapfiriye.

Clémence Umugwaneza wavukiye i Kigali akimukana n’umuryango we i Montreal mu 1998, aheruka kubonwa ari muzima n’umuryango we tariki 11 Mutarama saa tatu z’ijoro ubwo yababwiraga ko agiye gutembera gato ngo afate akuka nkuko yari asanzwe abikora.

Iperereza ngo ntiryoroshye kuko Clémence nta kibazo yagiraga (nk’uburwayi bwo mu mutwe), nta kimenyetso cy’uko yakwiyahura, nta banzi yari afite, yemwe nta n’umuhungu w’inshuti yari afite.

Hifashishijwe police n’imbwa zabugenewe Umugwaneza yashakishijwe mu baturanyi no ku nkengero z’umugezi wa Prairies uri hafi yaho atuye ariko ntiyaboneka.

Umubyeyi we Redempta Umunezero kugeza ubu ntacyo aratangaza kuri iyi nkuru y’akababaro bamenye nyuma y’amezi hafi abiri yarabuze umwana we.

Source: Montreal Gazette

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2012/02/29/canada-clemence-umugwaneza-wari-warabuze-umurambo-we-wabonetse/

Posté par rwandanews