Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Hon. Kankera Marie Josée ari kumwe na senateri Bizimana Jean Damascène mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto/Mbanda J.)
Jean Louis Kagahe
Guhera ku wa 14 Werurwe 2012 kugeza ku wa 16 Werurwe 2012, i Kigali mu Nteko Ishinga Amategeko hazateranira Inama Mpuzamahanga ku iterambere ry’Urwego rw’abikorera muri Afurika nk’inkingi y’iterambere rirambye, nk’uko bikubiye mu nsanganyamatsiko izagenderwaho.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 12 Werurwe 2012, Visi-Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko , Hon.Kankera Marie Josée,yavuze ko iyi nama izahuza intumwa zigera kuri 172 ziturutse mu bihugu binyuranye byo ku isi hakiyongera ho n’iz’uRwanda zivuye mu rwego rw’abikorera, Inteko Ishinga Amategeko ubwayo, za Minisiteri n’abandi, bityo umubare w’abazitabira inama ukaba wagera mu bantu bagera kuri 300.
Mu bazaturuka mu mahanga harimo abagize Inteko zishinga Amategeko, abaterankunga, abashoramari, abahagarariye Urwego rw’abikorera kimwe na Sosiyete sivile.
Yasobanuye kandi ko iyi nama yateguwe ku gitekerezo cy’Umuyoboro uhuriweho n’Inteko zishinga Amategeko na Banki y’Isi ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (FMI), naho inkunga ikaba yaratanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD),Guverinoma y’u Bubiligi, Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari.
Intego z’iyi nama ni ugushimangira uruhare rw’Inteko zishinga amategeko z’Afurika mu gushyiraho amategeko yorohereza iterambere z’Urwego rw’abaikorera muri Afurika ndetse akanorohereza ishoramari muri Afurika.
Indi ntego ni ugusangira ubumenyi n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bikize n’ibiri mu nzira y’amajyambere ku birebana n’uburyo bwiza bwo gushyiraho amategeko n’amabwiriza yo korohereza ubucuruzi n’ishoramari.
Muri iyi nama hazabamo kandi gushishikariza indi miryango itegamiye kuri Leta gukora ubuvugizi ku iterambere ry’inganda nto n’iziciriritse no gushimangira ubufatanye hagati y’Inteko zishinga amategeko n’abaterankunga ku buryo bwo kubona no gukoresha neza inkunga n’impano ku bintu bikenerwa ndetse no kubona ubufasha bunyuranye hagamijwe guteza imbere Urwego rw’Abikorera muri Afurika.
Hon. Kankera yasobanuye ko hazatangwa ibiganiro binyuranye muri iyi nama harimo ikijyanye no guteza imbere Urwego rw’abikorera, ikiganiro ku bucuruzi no ku ishoramari, gukorera mu mucyo no guteza imbere ishoramari.
Ibindi bizibanda ku bijyanye no guteza imbere inganda nto n’iziciriritse muri Afurika n’uruhare rwazo mu iterambere muri Afurika.
Hazaganirwa kandi ku iterambere ry’Afurika no ku buyobozi bubereye iryo terambere,guhuza Uturere no gushora imari mu bikorwaremezo n’ikoranabuhanga.
Mu gusoza, Hon. Kankera yagize, ati “birumvikana ko uRwanda rufitemo inyungu, kandi n’ibihugu by’Afurika bizagira akanya ko kuganira n’ibihugu bikize, kugira ngo urwego rw’abikorera rurusheho gutera imbere muri Afurika.”
Mu bibazo binyuranye byabajijwe n’abanyamakuru , harimo nk’icyo kumenya uko ishoramari rihagaze mu gihugu n’ingorane zikigararagara mu rwego rw’abikorera mu Rwanda ndetse n’ibyakorwa kugira ngo Abanyarwanda nabo bashishikarire gushora imari yabo mu bindi bihugu.
www.izuba.org.rw/index.php?issue=680&article=29762
Posté par rwandanews