Nk’uko andi madini yo mu Rwanda harimo n’iya Isilamu bagiye bahindura inyito, kiliziya Gatolika irasabwa na Leta guhindura inyito za Diyoseze zo mu Ntara nka Gikongoro na Butare n’izindi zicyitirirwa Perefegitura.

Ibi Musenyeri Smaragde Mbonyintege siko abibona nk’uko yabitangarije abanyamakuru, aho yagize ati : »Birasaba ko twicara tukabiganiraho nka Kiliziya Gatolika ndetse tukabihererwa uburenganzira na Papa.

” Avuga ko gukomezanya ayo mazina ya kera yumva ntacyo bitwaye, gusa ngo bazabiganiraho barebe ko byakwemerwa.

Mu nama yahuje abahagarariye amadini atandukanye ndetse n’abayobozi muri guverinoma, baganiriye ku itegeko nimero 06/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku idini.

Itegeko nimero 20/200 ryo kuwa 20/07/2000 ryerekeye imiryango idaharanira inyungu ; iri tegeko ryavanyweho n’itegeko nimero 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya Leta. Minisitiri Musoni James w’Ubutegetsi bw’Igihugu yababwiye bimwe mu byo bagomba kubahiriza birimo kugira insengero zujuje ibyangombwa birimo kugira utwuma turinda inkuba ku nsengero zabo, kugira ubuhumekero buhagije ku bahasengera n’ubwiherero bufite isuku ihagije.

Minisitiri Musoni avuga ko amakimbirane akunze kugaragara mu madini ashingiye ku kurwanira imyanya y’ubuyobozi n’imikoreshereze y’umutungo bigomba gucika.

Yagize ati : “Muri iri tegeko mu gihe bigaragaye ko hari idini ryananiranye, harimo amacakubiri no gukorana n’abahungabanya umutekano w’igihugu, iryo dini rizajya riseswa n’inkiko.” Yavuze ko mu itegeko ryariho mbere ibi bitagaragaragamo.

Impamvu yo guhindura inyito mu madiyoseze

Nk’uko Minisitiri Musoni yabisobanuriye abanyamakuru, n’ubwo guhindura inyito za diyoseze bitarajya mu itegeko bigomba guhinduka kubera gahunda y’imiyoborere myiza twimakaza, hari itegeko ngenga rigena imitegekere y’igihugu n’inzego z’imitegekere y’igihugu ryashyizeho inyito nshya, aho icyahoze cyitwa “Perefegitura” cyahindutse “Intara”

. Yagize ati  » Mu rwego rwo guhuza imiyoborere mu nzira turimo amadini nayo arakangurirwa guhuza amazina y’intara cyangwa agashaka indi nyito idahuje.” Yavuze ko ibi bitera urujijo mu baturage ndetse no mu bakristo.

Musoni yagize ati : “Nk’uko Diyoseze ya Nyundo, Kabgayi na Zaza bidateye urujijo, turifuza ko Diyoseze ya Kibungo na Butare n’izindi zigifite ayo mazina y’intara zahinduka kuko bitakijyanye n’igihe tugezemo. Ikindi ni uko nka Diyoseze ya Gikongoro ifite amateka atari meza ajyanye n’ubwicanyi bwahabereye.

” Minisitiri Musoni ati « Bigomba guhinduka kuko biteza urujijo » Musenyeri Mbonyintege ati  » Birasaba ko tuzabiganiraho n’abadukuriye i Roma »

http://www.igihe.com/iyobokamana/amadini/leta-ntivuga-rumwe-na-kiliziya-gatolika-ku-guhindura-inyito-za-diyoseze.html

Posté par rwandaises.com