Geneva – Abanyarwanda biga mu Ishuri ryigisha iby’amahoteli « Les Roches » ryo mu Busuwisi, bahize abandi mu irushanwa ryo kumenyekanisha iby’iwabo.

Ibyo byabaye ku wa 5 Gicurasi 2012, mu gitaramo-rushanwa kiba buri mezi atandatu, giteguwe n’Ishuri Rikuru ryazobereye mu kwigisha iby’amahoteli rizwi ku izina rya « Les Roches Hotel Management School » rifite icyicaro mu Karere ka Crans Montana mu Majyepfo y’u Busuwusi.

Icyo gitaramo-rushanwa kiba mu bice bibiri. Igice cya mbere ni ikijyanye n’umuco hakibadwaho imbyino n’indirimbo z’ibihugu abo banyeshuri baturukamo ; naho igice cya kabiri kigaharirwa imurika ry’ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyo bihugu.

Ikipi y’Abanyarwanda 11 biga muri iryo shuri ikaba yaratoranijwe kuba mu yandi makipi 20 yemerewe kwitabira icyo gitaramo kiberamo n’irushanwa. Ayo makipi 20 nayo akaba aba yatoranijwe mu y’andi y’ibihugu bisaga 70 bifite abanyeshuri muri iryo shuri rya « Les Roches ».

Ikipi y’abo Banyarwanda bitabiriye ibyo bice byombi by’iryo rushanwa. Igitamo kirangiye, abashinzwe gutanga amanota y’irushanwa, batangaje ko mu bijyanye n’umuco, ikipi y’u Rwanda ibaye iya 2, naho mu kumurika ibiribwa n’ibinyobwa by’ibihugu byabo, ikipi y’u Rwanda yegukana umwanya wa 1 ; bityo hanatangazwa ko u Rwanda rwegukanye umwanya wa 1 muri rusange muri uwo muhango, bitewe n’iyo myanya myiza y’ibyo bice byombi.

Abo banyeshuri b’Abanyarwanda berekanye umudiho Nyarwanda, bateka ibiryo by’i Rwanda, ndetse banategura ikawa n’icyayi biryoshye by’u Rwanda, byose bikaba byarashimwaga na bose.

Abo banyeshuri b’Abanyarwanda bashimiye Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ku bufatanye bwayo mu gihe bateguraga iki gitaramo, ndetse no kuba barakitabiriye ari benshi. Bashimiye kandi n’abandi Banyarwanda babigizemo uruhare ngo begukane iyo nsinzi mu ruhando rw’amahanga.

Amwe mu mafoto :

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Foto:Sengo

www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/abanyarwanda-biga-mu-busuwisi-bahize-abandi-mu-irushanwa-ryo-kumenyekanisha-iby-iwabo.html

Posté par rwandaises.com