Umugoroba wo ku itariki ya 5 Mata 2012, i Charleroi mu Bubiligi habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’abasilikare 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali mu 1994. Uwo muhango wari wateguwe n’Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda batuye mu mujyi wa Charleroi, nk’uko basanzwe babikora buri mwaka mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi.

Saa munani niho gahunda yatangiye imbere y’urukiko rukuru rwa Charleroi (Palais de Justice), havugirwa ijambo ritangiza urugendo rwo kwibuka ryavuzwe n’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ; banakurikira ijambo ry’uhagarariye umuyobozi w’umujyi wa Charleroi, ijambo ryo kuvuga amazina y’abasirikare icumi b’Ababiligi. Hanabayeho igitambo cya misa.

Mu gutangira igice cya kabiri cy’uwo mugoroba, Miheto Ndolimana Tatien yavuze ijambo nyamukuru ry’uwo munsi, aho yagarutse ku mpamvu nyayo yo guhora twibuka, akangurira urubyiruko kuzakomeza uwo muco arwibutsa ko ibyo bikorwa byose abishwe bagomba kuba aribo batanga imbaraga zo kubigeraho kandi ko ibyo bakora byose byubakiye ku nkingi y’amaraso yabo yamenwe n’inkoramaraso zishe kandi zikibasira abo mu miryango yabo. Yabibukije ko bagomba kuba maso ntibizongere kubaho na rimwe mu mateka y’u Rwanda n’isi yose.

Abahanzi basanzwe bafata mu mugongo abarokotse kwibuka mu Bubiligi barimo Suzanne Nyiranyamibwa, Muyango, Julienne Gashugi na Julienne Kayiganwa bararirimbye, hanerekanwa filime y’ubuhamya bw’abarokotse jenoside yitwa ’La Traversée du Génocide’.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Masozera Robert, yavuze ko kuri we abarokotse Jenoside babaye intwari kuko babazwa byinshi kandi bakabikora nyuma y’umubabaro baciyemo utagira urugero, ati :  » Babasaba kwiyunga mukiyunga, babasaba kubabarira mukababarira. Ibyo babasabye byose murabyihanganira kandi mukabikora neza… Kuva Jenoside yahagarara mwabaye intangarugero mu gihugu. »

Umuyobozi wa Ibuka-Belgique Rutayisire Eric yasabye ko kwibuka bitahagarara kubera ko iminsi ijana irangiye, ngo ahubwo byakagombye guhora bikorwa nk’uko yagiye abivuga no mu tundi turere twabereyemo imihango yo kwibuka mu Bubiligi n’ahandi. Yashimiye abateguye umuhango w’Igicaniro uba nyuma y’indi mihango yose ukageza mu gitondo aho Charleroi, aho buri wese agira ijambo atishisha, agatanga ubuhamya cyangwa akungurana inama n’abandi.

Havugiwe kandi ijambo ry’Ambasaderi Manzi Bakuramutsa uhagarariye ishyirahamwe rifasha abacitse ku icumu batuye mu Bubiligi witwa ’Mpore’, yerekana ububi bwa Jenoside kandi ashima ukuntu kwibuka bikorwa i Charleroi, anasaba ko byakongerwamo ingufu kurushaho kugirango bamwe bapfobya amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi babure uruvugiro. Hatanzwe kandi ubutumwa bwa Perezida wa Diaspora mu Bubiligi, Emanuel Twagilimana bwavuzwe na Omar Ntagengwa.

 

Uhagarariye umuyobozi mukuru w’umujyi wa Charleroi avga ijambo imbere y’ingoro nkuru y’Ubucamanza

 

Bibukira mu karere kavukire k’umwe mu basirikare b’Ababiligi 10 biciwe mu Rwanda mu 1994

 

N’abana bahawe ijambo

 

Ubuhamya mu ndirimbo

 

 

Igihe abari aho bumvaga ibivugwa

 

Igihe Miheto Ndolimana Tatien uhagarariye abateguye uyu muhango yavugaga ijambo

 

Igihe Miheto Ndolimana Tatien yavugaga ijambo

 

Ambasaderi Masozera Robert avuga ijambo i Charleroi

 

Abahanzi uhereye iburyo, Suzana Nyiranyamibwa, Muyango na Julienne Gashugi baririmba indirimbo zo kwibuka

 

Dr Mukimbili Jean avuga ijambo i charleroi
www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/charleroi-igicaniro-cyo-kwibuka-jenoside-yakorewe-abatutsi-mu-1994.html#related
Posté par rwandaises.com