Umunyamakuru ukorera ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) mu Rwanda Steve Terrill w’umunyamerika yaraye afatiwe ku kibuga cy’indege yinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aregwa gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge birimo cocaine.
Uyu munyamakuru ngo yahise atabwa muri yombi bisabwe n’inzego z’ubugenzacyaha zo muri Amerika akaba yahise agezwa mu rukiko rw’ahitwa Hartford.
Umunyamakuru Terril yahise asaba umucamanza gutegeka ko arekurwa kuko yari afite inkuru yihutirwaga yashakaga kujya gutangaza ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Icyo cyifuzo cye ariko cyatewe utwatsi n’umucamanza Donna Martinez wavuze ko agomba gufungwa kugeza aho urukiko rusuzuma neza niba ibyo asaba bifite ishingiro. Uyu munyamakuru araregwa gukwirakwiza no gutunga amagarama 280 y’ikiyobyabwenge gikomeye cyitwa cocaine.
Aramutse ahamwe n’icyaha ashobora gufungwa imyaka igera ku 10 nk’uko biteganywa n’amategeko ya Amerika. Uyu munyamakuru Terril w’imyaka 39 amaze imyaka 3 akorera umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ahagarariye ibiro ntaramakuru AFP.
Inkuru ya ORINFOR
Posté par rwandaises.com