Yanditswe na Ally Muhawe
Ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2012 nibwo umuhanzi w’Umunyarwanda Rutabana Benjamin yaganiriye n’abanyamakuru ba radiyo Isango Star maze abatangariza byinshi birimo n’uko haramutse hagize umutumira kuza gutaramira Abanyarwanda atazuyaza.
Muri iki kiganirom kandi Rutabana yavuze ko ari hafi kumurikira ab’i Paris, i Buruseli n’i London album ye ya gatanu izakurikira album iheruka yakoze mu njyana ya Reggae akayita “Le Retour d’Imana“ , maze akabazwa niba n’abo mu Rwanda azayibamurikira.
Yagize ati : “Murabizi muri ibi bintu bya muzika uba utegereza ko bagutumira. Yego maze igihe kinini ntagera aho ngaho, bizaterwa n’abategura ibitaramo b’aho ngaho ; ariko nta bwo njye nahaguruka ngo nze ku lauchinga album (kumurika album). Nzayibaha mwebwe muyumvishe Abanyarwanda nibayikunda bazantumira, kandi igihe cyose hazagira untumira nzaza.”
Uretse iby’iyo album yavuze ko yarangije gukora kandi ikaba ari nziza, yanaganiriye ku buzima bwe muri rusange.
Yatangaje ko atuye mu Bufaransa, akaba amaze kugira umuryango w’abahungu batatu, umuhungu mukuru arangije amashuri abanza n’abandi babiri bamugwa mu ntege.
Yavuze ko akiri Umunyarwanda kandi uterwa ishema no kuba we, asoza avuga ko akumbuye abakobwa b’i Ruhande (i Butare ) ndetse n’ahantu (quartiers/uduce) henshi mu Rwanda, ngo ariko cyane cyane i Nyamirambo n’ubwo atazi ko hakiri heza nk’uko yahasize.
www.igihe.com/imyidagaduro/muzika/abahanzi/ben-rutabana/ben-rutabana-ntiyazuyaza-kuza-mu-rwanda-haramutse-hagize-umutumira.html
Posté par rwandaises.com