Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Ku itariki ya 3 Nyakanga Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yijihije umunsi w’ubwigenge, n’imyaka 18 yo kwibohora, ibi birori byabereye aho bita Marriot Courtyard Neuilly Hôtel.
Uwo munsi habaye umwanya w’ ubusabane, hari abantu barenga 150 mu batumirwa harimo uwaje ahagarariye Guverinoma y’u Bufaransa Madamu Elisabeth Barbier, Uhagarariye Perezidansi ya Repuburika M.Thomas Melonio y’ u Bufarabsa naba ambasaderi bahagarariye ibihugu byabo mu Bufaransa barimo Ambasaderi Gaspard Musavyarabona w’u Burundi, uwa Afrique française MAE, Ambasaderi Boubacar, uhagarariye ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa, Perezida wa Ibuka-France ndetse n’abandi.
Mu ijambo Ambasaderi Kabale yagejeje kubari aho yasobanuye icyo imyaka 50 y’ubwigenge bivuze mu Rwanda, avuga kandi n’impamvu habayeho ukwibohora mu myaka 18 ishize n’imbaraga Leta y’u Rwanda ibishyiramo mu gukomeza guteza imbere imibereho myiza ya buri Munyarwanda.
Nyuma y’Ijambo rya Ambasaderi Kabale kandi herekanywe filimi kubatumirwa yitwa “Rwanda –A journey of Resilience”.
Foto : Ambasade y’ u Rwanda i Paris
www.igihe.com/diaspora/amahuriro/abanyarwanda-baba-mu-bufaransa-bizihije-isabukuru-y-imyaka-50-y-ubwigenge.html
Posté par rwandaises.com