Ndabarasa John umuhanzi wa Gospel mu njyana gakondo
Hashize umwaka 1 inkuru yanditswe na KAMANZI Iyobokamana , ibitekerezo 2
Yatangiye gusohora indirimbo ze mu mwaka wa 2012 ku myaka 28, nyuma y’igihe aririmba muri Worship Team yo mu rusengero rwa Delivrance Church i Kigali.
Mu njyana gakondo niho yifuje kujya asohora indirimbo zihimbaza Imana ngo kuko yumva umuco w’igihugu cye wakifashwa mu gutanga ubutumwa ubwo aribwo bwose ndetse n’ubw’Imana.
Ndabarasa amaze gushohora indirimbo eshanu n’amashusho y’imwe muri zo yitwa “Ishimwe”.
Kuririmba mu njyana gakondo si uko ariyo yahisemo gusa ngo ni impano y’umuryango we.
Ndabarasa ati “ Data yari intore ikomeye n’umuhizi mu bitaramo. Yari afite impano yo kuririmba no kwivuga niho nanjye ntekereza ko nyivana.”
Uyu musore muto mu muryango w’abana batandatu avuga ko yakomeje kumera nk’upfukirana impano ye akaririmba mu rusengero gusa, ariko ko igihe cyose yumvaga ko azageraho agatangira gutanga ubutumwa bw’Imana we ubwe abicishije mu mpano gakondo Imana yamuhaye iciye mu muryango we.
Kuri uyu musore avuga ko urubyiruko kugirango rufashe igihugu cyarwo rugomba kwitwara neza, gukunda umuco w’igihugu cyabo, imwe mu nzira izafasha urubyiruko kugera kuri biriya ngo harimo no kwakira Yesu/Yezu nk’umwami ugenga ubuzima bwawe.
Ndabarasa avuga ko guhera ubu atazacika intege azakomeza gucisha ubutumwa bwe, mu njyana gakondo y’igihugu cye, ubutumwa bukangurira urubyiruko kwegera Imana no gukunda no gukorera u Rwanda.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.COM
Posté par rwandaises.com