Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

“Umukobwa mwiza ashima aho yashatse ariko ntiyibagirwa aho yavutse”, iyi ni imwe mu mpanuro Ambasaderi Dr. Ngarambe François-Xavier yagejeje ku Banyarwanda batuye mu Mujyi wa Vienna muri Austria kuwa Kane tariki ya 25 Nzeri 2014.

Ubwo Ambasaderi Ngarambe yari mu butumwa bw’akazi nk’uhagarariye Leta y´u Rwanda mu Nama Rusange y´Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe guteza imbere ingufu za ‘nuclear’ (International Atomic Energy Agency), yaboneyeyo umwanya wo kwegera Abanyarwanda bagize diaspora yo mu gihugu cya Austria bagirana ikiganiro cyaranzwe no guhana amakuru ku Rwanda no kwisanzura mu guhana ibitekerezo.

Iki kiganiro kitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose batuye mu Mujyi wa Vienna kibanze ku Bunyarwanda; Amb. Ngarambe watinze cyane kuri iyi ngingo yagaragaje ukuntu ubumwe bw’Abanyarwanda ari abo mu gihugu n’abo muri diaspora, guhashya burundu ivangura iryo ari ryo ryose, kwihesha agaciro no gukunda igihugu ari zo nkingi Ubunyarwanda bwubakiyeho.
Ambasaderi Dr Ngarambe yashimangiye ko bakwiriye kuzirikana Ubunyarwanda kurusha ibindi

Nyuma yo kuganira ku iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku mahoro n’umutekano, imiyoborere myiza, gukunda igihugu no kwitangira umurimo, abari mu kiganiro bagiye bafata ijambo bagaragaje ko bemera cyane ikinyuranyo cy’aho u Rwanda rugeze n’aho rwavuye.

Amb. Ngarambe yatangaje ko u Rwanda ari igisabo giterekeye Abanyarwanda bose, kikaba kizira kugitera ibuye cyangwa kugitokoza. Yagiriye inama abari mu kiganiro ku buryo bunyuranye bakwihesha agaciro, bakiteza imbere, bagasigasira umuco nyarwanda, kandi aho bari hose, mu byo bakora byose, bakumva ko ari ba Ambasaderi b’igihugu cyabo.

Mu gihe cyo kwisanzura no kungurana ibitekerezo, byagaragaye ko umwanya wabaye muto, hakwiye gukorwa byihutirwa gahunda yo gutera intambwe ikurikira, abantu bagafungura imitima nta cyo batinya, buri wese akagaragaza aho yakomeretse, ndetse agahigira kurwanya no guhashya yivuye inyuma icyo ari cyo cyose cyakongera gutanya Abanyarwanda.

Iki kiganiro cyaranzwe cyane no kubwizanya ukuri n’inama zubaka, abacyitabiriye bose batandukanye biyemeje kugendera ku nama bagiriwe, kandi biyemeje gukomeza gahunda yo kuganira ku Bunyarwanda.

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/ambasaderi-dr-ngarambe-yasabye

posté par rwandaises.com